Gakenke: Imibiri 315 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Imibiri 315 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari amakomini yavuyemo Akarere ka Gakenke, yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki Cyumweru taliki ya 10 Mata 2022.

Muri iyo mibiri harimo 301, yari ishyinguwe mu buryo butanoze mu rwibutso rwa Rushashi, imibiri ibiri iherutse kuboneka mu Murenge wa Muhondo, umubiri wabonetse mu Murenge wa Minazi undi uboneka mu Murenge wa Janja, n’imibiri 10 y’umuryango umwe yari iri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, nayo yimuriwe muri urwo rwibutso.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bunamiye imibiri ishinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rw’Akarere rwa Buranga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille yihanganishije abafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Buranga no mu gihugu cyose muri Rusange. Ati: “Mukomere kandi mwihangane”.

Yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahaba hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, na we mu butumwa bwe yasabye abaturage kwirinda ingengabutekerezo ya Jenoside, baba hafi abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Mu buhamya hagaragajwe inzira ndende igoye abarokotse Jenoside banyuzemo kugira ngo barokoke, bashimira cyane  Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zabarokoye zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.  Bashima kandi ko Leta ikomeza kubitaho, gusa bagaragaza ikibazo basigaranye cy’imibiri y’abishwe itaraboneka, bakaba basaba ababa bazi aho iherereye kuhagaragaza kugira ngo  ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu kiganiro cyatanzwe na Depite Bitunguramye Diogène, gifite umutwe ugira uti ‘Uruhare rw’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda ni inshingano za buri wese zo kububumbatira, yasabye abitabiriye uwo muhango kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, baharanira kubumbatira Ubumwe bw’Abanyarwanda, hagenderewe kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke Dunia Saadi yavuze ko uyu ari umwanya uha imbaraga abacitse ku icumu, umwanya wo kugaragaza amateka mabi adateze kuzibagirana, asaba abitabiriye uyu muhango baba bafite amakuru yaho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iherereye kuharanga  kugira ngo nayo ishyingurwe.

Dunia kandi yavuze ko kwimurira imibiri mu rwibutso rushya rw’Akarere, biri muri gahunda ya Leta mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside no guha icyubahiro inzirakarengane zishwe. Yavuze ko biruhura bikanomora ibikomere by’ababuze ababo, mu gihe babonye ko bashyinguye mu buryo bubahesha icyubahiro bakwiye.

Umuyobozi wa Ibuka yagarutse ku mibereho y’Abarokotse Jenoside mu Karere ka Gakenke, ashima uburyo Leta ikora ibishoboka bakitabwaho.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Twagirayezu Gaspard akaba n’imboni y’Akarere ka Gakenke yavuze ko Urubyiruko rufite inshingano zo gukomeza kwiga no gusobanukirwa amateka yaranze igihugu cyacu aruha n’umukoro wo kumenya ibyagezweho no kubisigasira.

Yasabye ababyeyi gukomeza kwigisha urubyiruko amateka batayagoretse, bakabereka icyerekezo cy’igihugu, babasobanurira ingamba nziza Leta ibafitiye muri gahunda zinyuranye, zirimo kwitabira gahunda y’uburezi kuri bose.

Urwibutso rw’Akarere ka Gakenke rwa Buranga, rushyinguwemo imibiri 1886 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe muri ako Karere, hakaba hari umushinga wo kuvugurura urwo rwibutso, hongerwamo ibikorwa remezo, birimo urukuta rugaragaza amazina y’abarushyinguyemo.

Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gakenke Dunia Saadi
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yifatanyije n’Akarere ka Gakenke Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ( Foto Akarere ka Gakenke)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 11, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE