Gakenke: Baravuga imyato ikawa yabavanye kuri “nyakabyizi”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu Turere tweramo ikawa, abaturage bitabiriye ubuhinzi bwayo n’uko yabahinduriye imibereho binyuze mu kubinjiriza ifaranga bakabasha no kwizigamira.

Babigarutseho mu gihe ku Isi hose hatangijwe icyumweru cyahariwe ikawa ndetse ubu mu Rwanda, i Kigali  hakaba hateraniye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri y’Ihuriro ry’ Abahinzi b’Ikawa (World Coffee  Producers Forum) baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Abayitabiriye bagize n’umwanya wo gusura bamwe mu bahinzi b’ikawa bo mu Karere ka Gakenke na Rwamagana.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya barimo abanyamuryango  ndetse n’abahawe akazi muri Dukundekawa Musasa, imwe muri Koperative z’abahinzi b’iki gihingwa, iherereye mu Murenge wa Ruli, ikaba iri mu zasuwe hatangizwa iki cyumweru, bavuze ko ikawa yababereye isoko y’ubukungu.

Busoro mu Murenge wa Ruli, yahawe akazi muri iriya koperative, akora akazi ko gutunganya ikawa, akamazemo imyaka 6, avuga ko hari byinshi byahindutse mu buzima bwe.

Yagize ati: “Mbimazemo imyaka 6, ibyahindutse mu buzima bwanjye mu rwego rw’ubukungu ni byinshi, nari wa mukene ukenera udufaranga two kwikemurira utubazo nkajya guhinga nka nyakabyizi ayo mbonye akaba ari ayo kugura ibyo ndarira ariko singire icyo nsagura ngo nizigamirecyangwa ngo mbe nakora n’umushinga, ariko ubu naguze itungo ryo korora, mbasha kwizigamira amafaranga kuko duhemberwa kuri konti ya banki atari mu ntoki, ubu nanjye naguze agapimo k’ikawa (umurima ayihingamo)”.

Hagenimana Fulgence utuye mu Murenge wa Coko, amaze imyaka icumi akorera Koperative Dukundekawa akaba ari n’umunyamuryango, avuga ko hari byinshi yagezeho birimo gutura heza no kuba yarabonye akazi gatuma yinjiza amafaranga akanazigama.

Yagize ati: “Ibyiza by’ikawa ni byinshi cyane, ibyo nungutse ni byinshi, nshobora gutanga mituweli bitangoye, nashoboye kugura itungo, umurima ubu ikawa nanjye ndayihinga, nariyubakiye mva mu bukode, mba ahantu heza nubatse inzu mu mudugudu, amashanyarazi n’amazi byangezeho”.

Gusa aba bahinzi bifuza ko igiciro cy’ikawa  cyakongera gutekerezwaho kuko ubuhinzi bw’ikawa busaba imirimo myinshi.

Perezida wa Koparative Dukundekawa Musasa  Mubera Celestin, yagaragaje ko kuba abahinzi baribumbiye muri koperative byabahaye imbaraga zo kuzamura ubukungu kuko uretse ubuhinzi bw’ikawa banafite gahunda yo korozanya. Avuga ko  kugeza bafite   abanyamuryango 1193, bamaze kugira inganda 3 (urwakira ikawa y’igitumbwe uruyitonora, uruyikaranga rukanayifunga).

Niyonsenga Aimé François Umuyobozi w’ Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambre ry’ ubukungu ku bijyanye n’ igiciro cy’ ikawa, yagaragaje ko hambere wasangaga hari aho kirutwa n’ ik’ibigori cyangwa kiri hasi y’ icy’ imyumbati, bikaba byaratumaga abaturage bahitamo guhinga ibyo bihingwa ikawa bakayirandura, ariko binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe i yoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) ubu igiciro cyongerewe bitewe n’ uko umusaruro uba ukenewe ku isoko.

Yavuze kandi ko hashingiwe kandi kuri icyo giciro, binyuze mu nama yo ku rwego rw’ Akarere n’ abafatanyabikorwa kirongera kikigwaho hashingiwe ku kazi abaturage bakoze kikaba cyarushaho kongerwa.

Inama u Rwanda rwakiriye yitezweho byinshi mu guhindura ubuzima bw’abahinzi

Eng. Ruganintwali Eric Umuyobozi muri NAEB ushinzwe ubwiza ndetse n’amabwiriza agenga ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, yagaragaje ko kuba u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ku bijyanye n’ikawa ari umwanya mwiza wo gukomeza kureba imbogamizi abahinzi bahura na zo zigashakirwa umuti.

Nyirahirwa Marie Solange wahawe akazi muri Koperative

Asobanura ko abahinzi bicara bagahana ubumenyi mu guteza imbere iki gihingwa mu buryo burambye (kumenya abakomeza kuyitaho  barimo urubyiruko) bigamije kukibyaza inyungu ifatika bakazagira ejo heza.

Ati: “Ni n’umwanya ukomeye wo kuganira ku kibazo cy’ingutu cyugarije isi cy’imihindagurikire y’ikirere, tukicara tukareba ngo ese twakora iki ? Ni ikihe gihugu kirimo guhangana neza n’iki kibazo abandi bakwigiraho?”

Yongeyeho ati: “Igihugu cyacu kiri muri politiki yo gukurura abashoramari badufasha kongera ubumenyi mu gihugu no kwagura ibikorwa twongera agaciro ndetse n’ubukire kubera ko icyo dushaka mu bahinzi bacu ni ukubona bafite imibereho myiza”.

Kugeze ubu mu Karere ka Gakenke  kamwe mu twasuwe,  ikawa ihinze ku buso bwa hegitari zisaga 3850, hashingiwe ku ibarura ryakozwe na NAEB (2012-2015) kuri ubu buso habaruwe ibiti byazo  bisaga miliyoni 6 n’ ibihumbi 731. Abahinzi bahinga iki gihingwa basaga 24 890.

Habarurwa inganda z’ ikawa 15 n’ urwa 16 rwa koperative Dukundikawa rugeze ku rwego rwo gutonora ikawa, rukayikaranga ikaba ishobora kunyobwa ako kanya. Umusaruro w’ ikawa uboneka usaga toni 1090 z’ ibitumbwe.

Mu mirenge 19 igize aka Karere, ikawa yahingwaga  mu mirenge 9, ariko kubera akamaro imariye abahinzi, n’abandi bo mu mirenge   isigaye batangiye kuyikangurirwa  kugira ngo na bo bayihinge, nk’uko byagarutsweho na Visi Meya Niyonsenga.

Ati: “Twashatse abafatanyabikorwa, ubu hamaze gukorwa ingemwe miliyoni 5, kandi zatangiye guhingwa umwaka ushize  twizeye ko mu minsi iri imbere na zo zizaba zatangiye gutanga umusaruro”.

Bifuza ko iterambere ry’ ubukungu ryagera mu Karere kose kuko ubundi ngo wasangaga ryibanda muri iyo mirenge 9 indi 10 ugasanga ifite ikibazo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE