Gakenke: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Rutake binubira serivisi mbi

Abaturage baturiye Umurenge wa Janja, Akarere ka Gakenke, bagana Ikigo Nderabuzima cya Rutake barinubira ko serivisi bahabwa zidahwitse cyane cyane bitewe nuko abakozi bahora bagenda, batahamara kabiri.
Ibyo bituma serivisi bahabwa zitinda kimwe no kutagira ibikoresho bihagije, bigatuma bagorwa no kubona ubuvuzi bunoze.
Bamwe muri bo bavuga ko bagera ku kigo nderabuzima kare mugitondo, ariko bagataha nimugoroba batarabonana n’abaganga. Ibi bituma bamwe bafata umwanzuro wo kujya kwivuriza kure, nko ku bitaro bya Nemba, biri ku ntera y’amasaha agera kuri atatu uvuye i Rutake.
Umwe mu baturage, umubyeyi wasanzwe kuri iki kigo akaba akurikirana amasomo yerekeye imirire myiza, yagize ati: “Hano nta mukozi ushinzwe imirire dufite. Iyo tuje kwigishwa, tugomba gutegereza ko arangiza kuvura abandi. Hari ubwo dutaha serivisi tutazibonye kuko aba yabanje kujya kurya cyangwa yahuye n’indi mirimo.”
Mukamazera Didacienne (izina ryahinduwe) nawe yunzemo agira ati: “Iki kigo nderabuzima kiri ahantu cyari gikenewe, ariko usanga nta mukozi uhaguma. Baza bakamara amezi abiri cyangwa atatu bakigendera bavuga ko aha ari mu cyaro. Ibyo bituma serivisi zidindira, kandi twe twari twishimiye ko twari tubonye aho twivuriza hafi.”
Ibi binagarukwaho n’ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Rutake nk’uko Harerimana Jean Pierre, Umuyobozi w’iki kigo, avuga ko ikibazo cyo kubura abakozi no kubura ibikoresho ari zimwe mu mbogamizi zikomeye bahura na zo bikadindiza serivisi.
Yagize ati: “Iki kigo cyaguwe, duhabwa ibikorwa remezo, ariko turacyafite icyuho mu bakozi. Dufite abakozi 14 mu gihe twari twemerewe 23. Hari abaza, ariko bagahita bigendera bavuga ko aha ari kure, ari mu cyaro. Nta mukozi wihariye dufite ushinzwe imirire, ushinzwe icyo gice abanza gukora n’indi mirimo, bigatuma abaturage bamukeneye batinda guhabwa serivisi.”
Akarere ka Gakenke gahura n’ibibazo bitandukanye mu rwego rw’ubuvuzi, birimo kubura abakozi b’inzobere, ibikoresho bihagije, ndetse n’ibikorwa remezo bimwe na bimwe. Ibi bibazo bigira ingaruka ku mikorere myiza y’ibigo nderabuzima, harimo n’icya Rutake.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine Yagize ati: “Mu rwego rwo gukemura ibi bibazo, hari gahunda zitandukanye zashyizweho, zirimo amahugurwa ku bakozi b’ibigo nderabuzima, kubaka no gusana ibikorwa remezo, ndetse no kongera umubare w’abakozi b’inzobere. Izi gahunda zigamije kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi mu Karere ka Gakenke, kandi ikibazo cy’abakozi bake kuri kiriya kigo kirazwi ni ugukora ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima.”
Iki kigo nderabuzima cya Rutake cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2004. Kugeza ubu gifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 25 bacumbikiwe mu bitaro, mu gihe abivuza bataha bari hagati ya 70 na 180 buri munsi, bitewe n’ibihe.
Ni ikigo cyahawe inshingano zo gutanga serivisi ku baturage basaga 8 000 bo mu Tugari twa Karukungu na Gashyamba.
Abaturage b’aka gace barasaba Minisiteri y’Ubuzima n’inzego bireba gushakira umuti w’iki kibazo hakiri kare. Bashima ko ikigo cyubatswe, ariko bakifuza ko cyanozwa kigahabwa abakozi buzuye, bafite ubushake bwo kugikorera igihe kirekire, kugira ngo n’abaturage babone ubuvuzi bubabereye.
