Gakenke: Ab’i Gashenyi badindizwa no kutagira amashanyarazi

Mu gihe hejuru ya 84% bamaze kugezwaho umuriro w’amashanyarazi mu Karere ka Gakenke, bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rukura, Umurenge wa Gashenyi, Akarere ka Gakenke bavuga badindizwa mu iterambere no kuba atarabageraho.
Uretse kuba abenshi bakinywa igikoma baseye ku nsyo za gakondo, abaturage bavuga ko no kubona serivisi zihuse ku Biro by’Akagari kabo bidashoboka.
Karimwabo Vincent umwe muri abo baturage, yavuze ko bafata urugendo runini bajya mu kandi Karere gushakayo serivisi z’Irembo, kandi ari zo umuturage akuraho ibyangombwa hafi ya byose.
Yagize ati: “Kutagira umuriro w’amashanyarazi ni ikintu kitubangamiye kandi ku mpande zose z’ubuzima. Iyo dushaka serivisi zo ku Irembo ni ukujya mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo.”
Avuga ko n’iyo bageze ku Biro by’Akagari bagasanga umuriro washize muri mudasobwa y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa usanga ibibazo byabo byandikwa ku mpapuro zishogora gutakara.
Ati: “Turacyari inyuma mbese ni twe dusigaye muri analogue mu gihe indi Mirenge yageze muri digital.”
Mukamwezi Daphrose na we avuga ko kutagira umuriro w’amashanyarazi byabahejeje muri gakondo mu gihe bashaka gusya ibinyampeke.
Yagize ati: “Tekereza ko ari twe tugipfukama inyuma y’urusyo mu gihe dushaka ifu y’igikoma, mu gihe hari abazi urusyo n’ingasyire nk’amateka.”
Yongeyeho kandi ko bakora ingendo bajya gushyirisha umuriro muri telefoni zabo. Ati: “Tekerekeza kuva hano hajya gucaginga mu Murenge wa Gakenke, nishyura 100 rya sharijeri (caji) ndetse n’itike ibi bintu twifuza ko byakemuka tugahabwa umuriro w’amashanyarazi tukiteza imbere.”
Aba baturage bavuga ko uretse na telefoni, hari n’izindi serivisi zisaba umuriro w’amashanyarazi bajya gushaka mu bindi bice bya kure. Muri izo gahunda harimo gusudira, kubaza n’ibindi.
Uwitwa Habimana Antoine, we avuga ko abana babo bize imyuga usanga bajye gushaka imirimo kuri Base muri Rulindo n’i Musanze, abatabishoboye bagahindura za kabwera.
Ati: “Kutagira umuriro w’amashanyarazi hano byongereye ubuzererezi ni ko navuga, kutagura amashanyarazi bidutera imvune muri iki cyerekezo cy’ikoranabuhanga.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, avuga ko nta muturage utazagerwaho n’amashanyarazi ariko abari ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga batazabona urusinga rwekeza iyo batuye.
Yagize ati: “Mu Karere kacu ntabwo amashanyarazi yari yagera hose kuko kugeza ubu turi ku kigero cya 84% birumvikana rero 16% itaragerwaho harimo impamvu nyinshi zitandukanye turacyafite ingo zituye ahatatanye. Rero ingo zose zituye ku Mudugudu zizazegerwaho n’amashanyarazi.”
Yasabye abakiri mu manegeka kwimuka bagasanga abandi mu bice bidashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo na bo bagezweho ibikorwa remezo binyuranye.
Akarere ka Gakenke kagizwe n’imisozi miremire kakaba gakunze kwibasirwa n’ibiza. Kuri ubu hatekerezwa uburyo abaturage batuzwa ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga, bakabona kugerwaho n’ibikorwa remezo birimo amamashanyarazi, amazi, imihanda n’ibindi.
