Gakenke: Abaturage bishimira ko umuhanda bubakiwe woroheje imigenderanire

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bishimira umuhanda mushya wa Kaburimbo ufite ibilometero 42 bubakiwe uva muri Buranga werekeza mu Murenge wa Kamubuga ukagera kuri Base woroheje imigenderanire aho n’amafaranga y’ingendo yagabanyutse.
Abo baturage bavuga ko uwo muhanda watumaga umusaruro wabo uhera mu bice bya Kamubuga n’abaje kuwugura bakabahenda kubera ko wari wuzuyemo ibinogo n’amabuye, ariko kuri ubu ngo imiyoborere myiza yatumye babona umuhanda ugana iwabo mu cyaro kandi urimo kaburimbo
Mundanikure Marita yagize ati: “Kuri ubu turanezerewe cyane, uzi ko twajyaga duhinga ibigori muri ibi bice byerekeza za Kamubuga bakaduhenda, ariko kuri ubu imodoka ziraza zikabigurira mu murima, aho moto yaducaga amafaranga 3000 yabaye 1500, urumva ko kaburimbo twahawe yoroheje ingendo.”
Mundanikure yongeraho ko uyu muhanda wahaye urubyiruko akazi
Yagize ati: “Ubu abasore bacu bahise baba abanyonzi kubera ko kaburimbo yaborohereje ku buryo igare rigenda uko rishaka nta guhura n’ibinogo, ibi kandi byatumye abafite za moto na bo biyongera hano muri uyu muhanda Buranga- Kamubuga kandi bakuramo amafaranga y’abagenzi.”
N’abafite ibinyabiziga bahungukiye ko imodoka zabo zajyaga zihangirikira ndetse biganyiraga no gushora imodoka zabo muri uyu muhanda nk’uko Venant Mutabazi abivuga.
Yagize ati: “Uyu muhanda tukimara kumva byonyine ko Akarere kawushyize mu ngengo y’imari nkatwe abashoferi twaranyuzwe cyane, imodoka zacu zajyaga zivunika za rasoro, tukagenda imodoka zihenagurika, yemwe baguhaga n’ikiraka uva Buranga werekeza Kamubuga, ukagenda wiganyira kandi ukajyayo ku giciro cyo hejuru ubu ni ukunyerera ukaba uzanye imari, turashimita Perezida Paul Kagame watekereje ko kaburimbo atari iz’abanyakigali gusa.”
Abaturage bishimira ko uyu muhanda ari ingirakamaro ngo igisigaye ni uko abashoramari bashyiramo imodoka zitwara abagenzi nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine.
Yagize ati: “Dufite gahunda yo kongera imihanda muri rusange kandi twishimira ko uriya muhanda Buranga –Kamubuga –Base wuzuye, nsaba abaturage ko bawufata neza, imihanda rero duteganya kubaka yose nimara kuzura bahumure bashonje bahishiwe ku buryo n’imodoka zitwara abagenzi n’imizigo mu minsi mike hazaboneka ibigo bitwara abagenzi n’abashoramari bazashyiramo imodoka.”
Uyu muhanda wuzuye utwaye miliyari 7, abaturage bishimira ko babonyemo akazi kandi ibyo wangije byahawe ingurane zikwiye.

