Gakenke: Abasenyewe n’ibiza bijejwe isakaro hashize imyaka 2 ntaryo barabona

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage basenyewe n’imvura idasanzwe mu mwaka wa 2023, bo mu Murenge wa Mataba, Akarere ka Gakenke, bavuga ko bijejwe isakaro (amabati), imyaka ikaba ishize ari 2 batarayahabwa, amaso akaba yaraheze mu kirere, bagasaba inzego bireba ko zabafasha kubona amabati ngo kuko birimo kubagiraho ingaruka.

Abo baturage bavuga ko nyuma yo gusenyerwa n’imvura idasanzwe yo muri Gicurasi 2023 bashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa amabati yo gusimbura ayatwawe n’umuyaga wari muri iyo mvura, ariko ngo babona igihe kigenda kiba kirekire bategereje, cyane ko baba batishoboye nibura ngo babe bakirwanaho bigurire isakaro, ndetse babashe no kwisanira inzu zabo zangiritse.

Mukandengo Leonie (izina yahinduriwe) avuga ko ubuyobozi bwabijeje kubasanira inzu zabo zangijwe n’ibiza ariko ntibibushyire mu bikorwa, nyamara ngo bwabijeje ko nibamara kuzamura ibisenge bazabasakarira.

Yagize ati: “Nyuma yo gusenyerwa n’ibiza mu 2023, ubuyobozi bwatwijeje ibintu ntibwabishyira mu bikorwa, badusabye kuzamura ibikuta kugira ngo bazadusakarire, imyaka irashize ari 2 nta kanunu, baraje baratwandika, baradufotora ngo tuzabona amabati twarahebye, ibi rero biduteza igihombo kuko amatafari yacu agenda ameneka cyane ko ari inkarakara.”

Abo baturage mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ngo bishyize hamwe bakajya babumbira amatafari buri muntu ariko ngo basanga barataye imbaraga ku busa kuko ibikuta bubatse birimo kugwa nk’uko uwahawe izina rya Kamana Jean abivuga.

Yagize ati: “Bariya baturage bahuye n’ibiza batakaje imbaraga n’umwanya tekereza ko kubera ko nta mikoro bagira bahisemo kwishyira hamwe bakagenda bagurizanya ariko ikibabaje ni uko inkarakara bubatse ngo bategereje amabati kuri ubu zatangiye kumenagurika ndetse inkuta zirimo kugwa ibi rero na byo biteza ihungabana, kandi koko babayeho nabi kubera ko nta nzu zo kubamo bagira kandi turi benshi muri uyu Murenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba , Ruhashya Charlesna yavuze ko iki kibazo kizwi, ariko ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka bariya baturage bahuye n’ibiza bazafashwa kubona isakaro ndetse basanirwe inzu.

Yagize ati: “Ni byo koko dufite imiryango yasenyewe n’ibiza itishoboye muri uyu Murenge wa Mataba, hari rero abijejwe isakaro barazwi bari ku rutonde, uko ubushobozi buzagenda buboneka bazubakirwa, gusa nanone uhuye n’ibiza yishoboye we ntabwo namwizeza ubufasha ahubwo akwiye kwishakamo ibisubizo, ababaruwe bazagerwaho n’iyo nkunga uko izagenda iboneka.”

Kugeza ubu mu Murenge wa Mataba habarurwa imiryango isaga 30 yahuye n’ibiza by’imvura idasanzwe yo mu mwaka wa 2023, Aka karere kandi kakaba kari muri tumwe twashegeshwe n’ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE