Ababonaga urumuri kuri Superefegitura barashimira Kagame wabakuye mu icuraburindi

Ibyishimo ni byose ku baturage bo mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke, hahoze ari muri Superefegitura ya Busengo, kuri ubu basigaye bafite umuriro w’amashanyarazi babyaza umusaruro.
Abaturage bashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame Paul, wabashyikirije ibikorwa remezo ariko cyane cyane umuriro w’amashanyarazi kuko wabakuye mu bwigunge bamazemo imyaka myinshi.
Umurenge wa Busengo uri mu yahoze ari Superefegitura ya Busengo, akaba ari ho honyine abo baturage bajyaga babona urumuri kuko ku biro byayo bakoreshaga moteri.
Habimana Philibert yagize ati: “Hari byinshi twagezeho kubera Paul Kagame kuko hano yaradusirimuye cyane, dufite umuriro mu ngo zacu ku buryo iwacu hahora hasa no ku manywa. Nta bisimba bikinjira mu nzu zacu dore ko bikunda ahari umwijima, abana bacu basubira mu masomo nimugoroba, twajyaga tubona itara hariya kuri Perefegitura nabwo ntitumenye uko bikorwa none ubu dufite amashanyarazi twahawe na Kagame”.
Nizeyimana Enocky, umusore w’imyaka 26, avuga ko amashanyarazi bazaniwe yatumye barwanya ubushomeri no guhunga aho batuye basuhukira muri Kigali.
Yagize ati: “Ubundi se ugira ngo amashanyarazi ntiyagabanyije ubuzererezi, aho abantu bahungaga muri iyi misozi bigira za Kigali ngo bahunze icyaro? Ariko hano umuriro warahageze dutangira gukora ubucuzi, ubu za mudasobwa zageze ino mbese amashanyarazi hano ni ubuzima, byatumye abasore tutacyirukira za Kigali”.
Bahati Salom, umusaza w’imyaka 76, ashimangira ko hari ibikorwa byinshi bigenda bikorwa kuva aho hagiriyeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Ku myaka 76 y’amavuko mfite nakubwira ko aha hano muri iyi misozi yacu hari nko mu kindi gihugu wajyaga mu Ruhengeri ukahasanga amashanyarazi kugera mu nsina, ariko kuri ubu dufite amashanyarazi, imihanda igera iwacu kandi hose, ubu dufite ikigo nderabuzima n’amavuriro y’ingoboka.
“[…] Amashanyarazi ni ubuzima yaduhereye abana imirimo kuko nk’ubu hari umwuzukuru wanjye ufite inzu itunganya imisatsi ku bahungu n’abakobwa turashima rero ibyo tugenda tugezwaho n’imiyoborere myiza kuko nka njye ubuzima bwajye bwose nabumaze i Kigali nkurikiye amashanyarazi kuko narasudiraga”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke Niyonsenga Aime Francois, na we asanga Busengo koko yari yaraheze mu icuraburindi muri byose, akaba nawe ariho ahera ashimira Perezida Kagame.
Yagize ati: “Busengo ni agace k’imisozi miremire ku buryo hashize igihe kirekire nta terambere ribageraho ni ho rero nanjye nahera nshimira Perezida wacu Kagame wazirikanye ko abaturage bakwiye kugezwaho n’ibikorwa remezo. Kuri ubu rero bafite amashanyarazi muri Busengo, ni igikorwa gishimishije, ndasaba abaturage gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo bagezwaho kuko ubu muri Busengo dufite imihanda irimo gukorwa, ikigo nderabuzima n’ibindi”.
Kuri ubu hirya no hino mu Murenge wa Busengo aho bitaga mu kitumva ingoma uhasanga ibikorwa byinshi bikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi, ubucuzi, ububaji, inzu zitangirwamo serivisi z’ikoranabuhanga, aho usanga za mudasobwa zitanga serivisi z’irembo n’ibindi biteza imbere umuturage.


NGABOYABAHIZI PROTAIS