GAEL KABAMBE PARTS LTD yishimira serivisi zihebuje zitangwa ku buntu mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 14, 2021
  • Hashize imyaka 4
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo GAEL KABAMBE PARTS LTD burashimira Leta y’u Rwanda kuri serivisi zizira amakemwa zitangwa ku buntu ku bashoramari bifuza gutangira ubucuruzi mu Rwanda binyuze muri gahunda zashyiriweho korohereza ishoramari no gufasha abacuruzi kwagura ibikorwa byabo.

GAEL KABAMBE PARTS yifuje gushimira Leta y’u Rwanda ishingiye kuri serivisi nziza yahawe ubwo yemererwaga gutangira gukorera ubucuruzi mu Rwanda nk’igihugu kiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu korohereza ishoramari n’ubucuruzi inyuma y’Ibirwa bya Mauritius.

GAEL KABAMBE PARTS Ltd ni ikigo nyarwanda gitanga serivisi zo kugurisha ibikoresho bishaje by’imashini, imodoka n’amakamyo manini. Muri ibyo bikoresho harimo ibya CATERPILLAR, KOMATSU, XCMG, SANY, LONGKING, HIGHER, YOUTONG, HOWO, SCANIA, BENZ ACTROSS ,CHANGLIN, URAL MILITARY TRUCKS, FAW, ITEYR TRUCKS, VOLVO, LIEBBERR, BOMAG, MAHINDRA, TATA, JCB n’ibindi.

Ubuyobozi bw’iki kigo bwagize buti: “Twize ibintu byinshi bishya turi hano mu Rwanda, Imana ihe umugisha abakozi bose ba Leta y’u Rwanda, turabashimira cyane serivisi zihebuje zitangirwa ku buntu.”  

GAEL KABAMBE PARTS Ltd ikomeza ishimira Abayobozi Bakuru, abayobozi mu nzego zinyuranye n’abakozi b’ibigo bitandukanye bakoranye bikabaha serivisi zinoze mu Rwanda.

Muri bo harimo Umuyobozi Mukuru wa Horizon Construction MUZIRAGUHARARA Fred, ubuyobozi n’abakozi b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), NPD, CONSTRUCK COMPANY, PRIME CEMENT, AFRIPRECAST, FOREFRONT SERVICES, REAL, EAST AFRICAN GRANITE, PETROCOM, RWANDA MOUNTAIN TEA, IIC, BMK RWANDA, VOTTO, SOPYRWA, PRIME INSURANCE, TURUTURU, BUGESERA PARTS LTD, ELEVETOR SUITE, FAIR CONSTRUCTION LTD, AKAGERA BUSINESS GROUP, HYGEBAT LTD, CCECC, ATLAS ENGENEERING, M.S COMMERCE DE PIECE.

URAL MILITARY TRUCK

Ubuyobozi bwa GAEL KABAMBE PARTS Ltd bukomeza bugira buti: “[…] Turabashimira mwese kuba mwaragiriye icyizere serivisi dutanga, umwaka wa 2020 n’uwa 2021 ntiyari yoroshye bitewe n’icyorezo cya COVID-19 ariko nibura twakoze uko dushoboye mu gutanga serivisi nziza aho ari ho hose. Hari aho twagiye tugira ibyo tutumvikanaho, turabiseguraho kandi twifuza kunoza serivisi ngo zirusheho  kuba ntamakemwa kandi zinogere buri wese mu mwaka wa 2022.”

Hejuru ya byose, GAEL KABAMBE PARTS Ltd irashimira Imana yakomeje kubaha ubuzima mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 cyahitanye abantu benshi mu Rwanda no ku Isi hose.

Iki kigo kirateganya gutangiza ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro rizatanga ubumenyi mu bijyanye no gukanika imodoka ndetse no gukoresha ikoranabuhanga ryo kwatsa no kuzimya ibinyabiziga, hagamijwe gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi mu bijyanye n’ikoranabuhanga ry’imodoka rigezweho.

GAEL KABAMBE PARTS LTD yifurije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame n’umuryango we wose, abagize Guverinoma n’abaturage bose b’u Rwanda Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire wa 2022.

Icyicaro gikuru cya GAEL KABAMBE PARTS Ltd giherereye mu nyubako ya GATSATA ICYEREKEZO, mu cyumba No. 046B; Po. Box 6380 Kigali, Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 14, 2021
  • Hashize imyaka 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE