Frank Gashumba yiyamye abamusaba intwererano y’ubukwe

Umuherwe akaba n’umusesenguzi wa politiki wo muri Uganda Frank Gashumba, yiyamye amatsinda ya Whatsap akoreshwa n’abafite ubukwe bitwerereza aniyama abamuhamagara bya hato na hato rimwe na rimwe mu masaha akuze bamusaba intwererano.
Uyu mugabo uherutse gusaba no gukwa Patience Mutoni ari nabyo ashingiraho abasaba kumuha agahenge ngo kuko na we ntawe yitwererejeho.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Frank Gashumba yagaragaje ko bidakwiye kandi bakwiye kumuha agahenge akita ku mugeni we.
Yanditse ati: “Mureke kumpamagara nijoro. Mfite umugeni ngomba kwitaho. Nta mpamvu n’imwe yagombye gutuma umpamagara nyuma ya saa moya z’umugoroba.”
Muri ubwo butumwa Gashumba yakomeje avuga ko uretse igihe habaye ikibazo cyihutirwa, atazongera kwakira cyangwa gusubiza ubutumwa bw’ijoro, kuko arimo kwita ku buzima bushya bw’urugo, anihanangiriza amatsinda ya WhatsApp asabirwamo inkunga z’ubukwe (Intwererano).
Ati: “Mureke kudushyira mu matsinda ya WhatsApp y’ubukwe. Njyewe narashyingiwe sinigeze nsaba inkunga n’imwe. Niba ubukwe utabushoboye, wihubuka ubukora. Gushaka ni igikorwa gikomeye, ntikigomba kuba umutwaro ku bandi.”
Uretse kuba Gashumba atumva neza ibijyanye no kwitwerereza ku muntu ugiye gukora ubukwe yagiye yumvikana mu biganiro byinshi avuga ko gushaka umugore ari ukwishyira mu bubata kandi ko nta mugore wamuhindurira ibitekerezo ibyatumye abantu bibaza ku mpinduka ze zagejeje ku gusaba akanakwa Patience Mutoni.
Frank Gashumba na Mutoni Patience bamaze amezi agera muri abiri babana nk’umugore n’umugabo kuko bakoze ubukwe tariki 15 Gicurasi 2025.


lg says:
Nyakanga 24, 2025 at 11:36 amUmva aha rwose Gashumba ndamushyigikiye intwererano zisigaye riruta kure imisoro namafaranga yishyurirwa abana amashuli ndetse limwe na limwe ukigomwa no mubyo guhaha umuntu akwiye kurongora yabyiteguye aho kwirirwa atanga impapuro nkaho yishyuza watsap tel zabuli mwanya umva nanjye bingeze habi umuntu akwiye gukora ubukwe uko areshya ntakwishyuza abantu nkabamubereyemo ideni byabaye Business nutali nyirubukwe aratumira ngo murumuna wanjye mushiki wanjye uwo kwadata wacu kora ubukwe utumire umuryango nincuti zahafi wongereho ko ntantwererano nushaka wakire icumi umuhungu 10 umukobwa muntu umubarire ko arya 10 000 ubwo bose ni 200 000 urebe ko ubukwe butagenda neza ndetse kurusha no gutumira ibihumbi baliya niyo wakuba 2 abantu 20×2 bakaba 40 ibihumbi 500 000 yabikora bose bagataha bishimye
Iran says:
Nyakanga 25, 2025 at 2:07 amNge groupe za watsap zitesha umutwe .umuntu yakubonyeho rimwe go ntwerera. wamugani ibyavuga nukuri mureke tubiyame