FDLR yambuye icyubahiro Majoro Ndayambaje agihabwa n’Ingabo z’u Rwanda

Ubusanzwe kuzamuka mu ntera mu gisirikare bijyana no kubona impinduka mu buzima, ufite ipeti rya Majoro aba ari umuntu ukomeye, ariko si ko bimeze kuri Majoro Ndayambaje Gilbert wicuza kuba yarabaye umusirikare mukuru ariko akaba afite abana batakandagiye mu ishuri, na we ubwe ubuzima bwe bukaba bwaramubereye ibihombo gusa.
Yishimira ko yabonye icyubahiro gikwiriye umusirikare mukuru ubwo yakirwaga n’Ingabo z’u Rwanda nubwo zitari gukuraho ibihombo by’imyaka 27 yamaze asiragira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’umurwanyi w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Maj. Ndayambaje wari uzwi ku izina rya ry’akazi rya “Castro” muri FDLR, yicuza iyo myaka 27 yamaze mu mashyamba ya Congo arwana urugamba rutagira icyerekezo, aho yagiye yica, asahura, ariko ubuturo bwe ari imyobo yihishagamo nk’inyamaswa.
Maj. Ndayambaje uvuka mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, ni umubyeyi w’abana umunani ku myaka ye 49 afite uyu munsi.
Yagiye muri FDLR mu 1998 afite imyaka 22, akurikirana amasomo ya gisirikare yigishwaga n’ubuyobozi bwa FDLR, ndetse imyaka 27 yose yamaze mu mashyamba yari afite icyizere cyo gutaha agafata Igihugu.
Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya, yagize ati: “Maze imyaka 27 mbeshywa ko nzataha mu gihugu cyanjye nyuma yo gutsinda urugamba rugamije kurimbura Abatutsi. Ibi bintu birambabaza cyane. Iyo nibutse imyaka myinshi namaze ndya ibyo nasahuye n’amaraso namennye, ndababara.”
Yongeraho ko yari yarabwiwe ko nta Muhutu wemerewe kuba mu Rwanda, ndetse ngo umuntu wese uvuye muri Congo yicwa ako kanya, nyuma yo gufatwa amajwi n’amashusho.
Ati: “Najyaga mbona amashusho ya Kigali n’utundi dusantere, nkagira ngo ni amafoto y’i Burayi, ariko nageze mu Rwanda nsanga igihugu gitekanye, hari ibikorwa remezo byinshi, serivisi z’ubuzima hafi y’abaturage, kandi abaturage babanye neza.”
Maj. Ndayambaje yicuza ko abana be umunani nta n’umwe wigeze arangiza amashuri abanza, mu gihe abo yiganye na bo muri Nyange ubu bubatse imiryango myiza, bafite inzu nziza, abana babo biga neza, kandi babayeho mu mahoro.
Yagize ati: “Tekereza abana umunani banjye nta n’umwe uzi kwandika. Nta n’inzu mfite, haba igihugu nakoreyemo intambara ndetse n’icyo mvukamo nahuye n’ibihombo bikomeye.”
Ikindi kimutera ipfunwe kurushaho, ngo ni uburyo yakoraga ibikorwa bigayitse ku baturage b’Abanyekongo, abambura ibyo bafite, abandi akabica kandi ari mu gihugu cyabo.

Yagize ati: “Kuba twararwaniraga mu gihugu cy’abandi duhohotera abenegihugu na byo ni ibintu biteye ipfunwe, twakoze ibikorwa by’urugomo bikomeye, twicaga abana, abagore, abasaza, tukabambura utwabo. Ibyo byose byari amafuti, ndasaba abariyo bose kwibwiriza bagataha, igihugu cyarahindutse,ni iterambere gusa.”
‘RDF yampaye icyubahiro gikwiriye umusirikare’
Maj Ndayambaje yahamije ko icyubahiro yaburiye mu mashyamba ya Congo yakibonye ubwo yakirwaga n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), aho yahawe ibimukwiye nk’umusirikare wasezerewe ari ku rwego rwa ofisiye.
Uyu mu ofisiye yari mu cyiciro cya 74 cy’abasirikare 170 basezerewe ku mugaragaro mu cyumweru gishize nyuma yo guhabwa amasomo anyuranye abafasha gusubira mu buzima busanzwe batikandagira.
Yagize ati: “Numvaga ko RDF izanyica. Ariko baranyakiriye, bampa icyubahiro nk’umusirikare, ndahabwa icyubahiro ntagize icyo ntakaza. Ubu turasangira, turabyina, turaganira ni ubuzima bushya.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange aho Maj. Ndayambaje akomoka, bavuga ko na bo biteguye kumwakirana urugwiro hamwe n’umuryango we aho bazamufasha gukomeza kuryoherwa n’iterambere rishingiye ku bumwe n’ubwiyunge Igihugu cyubatse mu myaka 31 ishize kibohowe.
Mukandekezi Alphonsine, umwe muri abo baturage yagize ati:“Nta kintu cyiza nk’amahoro. Iyo tubonye nibura umwe mu bahoze mu mashyamba ya Congo atashye turanezerwa cyane kuko ni Abanyarwanda baba basubiye mu rwabo aho gukomeza kuba mu icuraburindi mu mashyamba aho umwana atiga ntabone urukingo. Ubu ni bwo buryo Igihugu cyacu kizatera imbere kurushaho duharanira ko abana bacu bakurana amahoro atari amagambo gusa.”
Twagirayezu Jean Bosco, umuturanyi wa wa Maj. Ndayambaje, na we ati: “Iyo umuntu yiyemeje kwisubiraho, ntitwamurwanya. Ubu turi mu bihe byo kongera kubaka Igihugu ntawe ugomba guheranwa n’amateka, ahubwo tugomba kwiyubaka twese hamwe.”
Nyirahabineza Valerie, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo (CNDDR), yashimye ubutwari bw’abahoze mu ngabo za FDLR bifuje gutaha, avuga ko u Rwanda rukomeje politiki yo kubakira ku bumwe n’ubwiyunge, kandi rwiteguye kwakira buri wese ushyira intwaro hasi.
Yagize ati: “Ntawe utegekwa gutaha, ariko turakangurira buri wese ugifite imbunda mu mashyamba ko igihe cy’intambara cyarangiye. Igihugu kirahari, gifite amahoro, kandi gikeneye buri Munyarwanda wese. Twakira abantu, tukabafasha gusubira mu buzima busanzwe, tukabaha ubumenyi, ndetse tukanabahuza n’imishinga y’amajyambere.”
Yasabye kandi abakiri mu mashyamba ya Congo kudatinya, kuko u Rwanda rutarimo politiki y’irondabwoko, ahubwo ruyobowe n’inzego zitekereza ku iterambere n’imibereho y’abaturage bose.
