FERWAFA yemereye amakipe yo muri Sudani gukina muri Rwanda Premier League

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryemereye amakipe ya Al-Merrikh, Al Hilal SC Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani gukina muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025.

Aya makipe yose yasabye gukina mu Rwanda nyuma yuko muri Sudani nta shampiyona ihaba kuva muri Mata 2023 kubera intambara.

Aya makipe kandi ari gushaka uburenganzira butangwa na CAF mbere yo gutangira gukina muri Rwanda Premier League.

Mu mwaka ushize w’imikino, Al Hilal na Al-Merrikh zombi zakinnye muri Shampiyona ya Mauritania ndetse birangira Al-Hilal ari yo ibaye iya mbere, aho yahawe igihembo mu mwanya w’igikombe.

Gusa ntibyabujije ko amakipe yombi asubira muri Sudani gukina irushanwa ryahuje amakipe umunani ya mbere kugira ngo hamenyekane azahagararira icyo gihugu mu mikino Nyafurika ya 2025/26.

Biteganyijwe ko ntahindutse aya makipe azatangira gukina ku munsi wa gatandatu wa Shampiyona.

Amakuru avuga ko hari amafaranga aya makipe yatanze, ndetse buri kipe yo muri shampiyona y’u Rwanda, izahabwa miliyoni 4 n’ibihumbi 500 (4 500 000) y’u Rwanda,  nk’inkunga yagenewe na FERWAFA.

Al Hilal na Al-Merrikh zigiye guhurira muri Shampiyona y’u Rwanda
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 24, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE