FERWAFA yanze ubusabe bwa APR n’Amagaju ataranyuzwe n’imisifurire

  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yateye utwatsi ubusabe bw’amapike ya APR FC n’Amagaju FC yari yagaragaje ko yarenganyijwe n’abasifuzi ku mikino y’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona  aheruka gukina.

Tariki ya 25 Ukwakira 2025, ni bwo APR FC yakiriwe na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa gatanu wa Rwanda Premier League warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Nyuma y’umukino APR FC yandikiye FERWAFA igaragaza ko umusifuzi Rulisa Patience wayoboye uyu mukino yafashe ibyemezo bidakwiye aho yanze gutanga penaliti ku ikosa ryakorewe Denis Omedi mu rubuga rw’amahina, mu gihe Ronald Ssekiganda yahawe ikarita y’umutuku ku maherere.

Yagaragaje kandi ko hari ikosa rikomeye ryakorewe Ruboneka Jean Bosco ryirengagijwe n’abasifuzi, ndetse ko hari coup-franc yagombaga guhabwa bikarangira ihawe Kiyovu Sports.

Mu itangazo FERWAFA yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu yavuze ko nyuma yo gusuzuma amashusho y’umukino wahuje amakipe yombi yasanze ibyemezo byafashwe n’umusifuzi bikwiye, nta kosa ryabayeho.

FERWAFA kandi yemeje ko Amagaju FC yasabaga ko yakurirwaho ikarita itukura yahawe Rwema Amza ku mukino batsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0 ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2025, ntashingiro bifite.

Ni ikarita yabonye ku munota wa 22, nyuma yo gukorera ikosa Aziz Bassane inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye iyi kipe yagize iti “Komisiyo imaze gusubiramo amashusho y’umukino yabuze ishusho ryerekana imfuruka ‘angle’ zishoboka zigaragaza uguhuza amaguru (point of contact) neza.  

Igendeye ku mashusho ifite ubu no kuri raporo ya komiseri w’umukino, yasanze umusifuzi yari hafi cyane y’aho igikorwa(action) yabereye kandi abireba neza. 

Iyo bimeze gutya, icyemezo cyafashwe n’umusifuzi ni cyo gikurikizwa.

FERWAFA iherutse guteguza ko muri Gashyantare 2026 rizatangira gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire “Video Assistant Referee- VAR”mu rwego rwo gukemura impaka zikunze gutezwa n’imisifurire muri shampiyona no mu y’indi mikino.

FERWAFA yagumishijeho ikarita itukura yahawe Rwema Ramza w’Amagaju FC
  • SHEMA IVAN
  • Ukwakira 29, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE