Ferroviário Maputo yegukanye igikombe, APR WBBC yegukana Umudali w’Umuringa

Ferroviário Maputo yo muri Mozambique yegukanye igikombe n’umudali wa zahabu, APR WBBC yegukana umudali w’umuringa, mu mikino nyafurika (Africa Women’s Basketball League 2024).
Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 15 Ukuboza ni bwo hasojwe iyo mikino yaberaga i Dakar muri Senegal
Iri rushanwa ryegukanywe na Ferroviário Maputo yo muri Mozambique nyuma yo gutsinda Ahly yo mu Misiri amanota 81-72 yegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2018 na 2019.
APR WBBC yo mu Rwanda yegukanye Umudali w’Umuringa muri iyi mikino nyafurika nyuma yo gutsinda ASC Ville de Dakar yo muri Senegal amanota 96-94 mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu.
Muri iri rushanwa ryo mu 2022, APR WBBC yabaye iya nyuma, mu 2023 ntiyabashije kwitabira, mu gihe uyu mwaka yegukanye umudali w’umuringa.
Indi kipe yari ihagarariye u Rwanda ni REG WBBC yari yabaye iya kane mu mwaka ushize, kuri iyi nshuro yasoreje ku mwanya wa gatandatu, nyuma yo gutsindwa na Friends of Basketball Association yo muri Côte d’Ivoire amanota 55-47.
Umunya-Canada, Shaina Pellington wa APR WBBC yabonetse mu bakinnyi batanu beza b’irushanwa ndetse aba uwaritsinzemo amanota menshi.




