FDLR na FARDC ni nk’aho ari bimwe- Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu gihe inyeshyamba za M23 zihanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagiye zibona ibihamya simusiga bishimangira impungenge z’u Rwanda z’uko  FARDC yifatanyije n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bivugwa ko abarwanyi ba FDLR bahawe impuzankano za FADC, kuri ubu bakora nk’Ingabo z’Igihugu ariko bakagira n’ibikorwa zihariyeho. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimangiye iby’ubwo bufatanye, agaragaza ko FDLR na FARDC ari igisirikare kimwe muri byose gitandukaniye ku mazina gusa

Mu kiganiro yagiranye na The East African, Perezida Kagame yagize ati: “Uretse kuba Guverinoma ya Congo iha intwaro FDLR, barakorana bya hafi nubwo rimwe na rimwe FDLR ikora ukwayo.”

Yavuze ko u Rwanda rutazarebera mu gihe umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka ikabakaba 30 ubiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC ukurikirana abahunze ubwicanyi bwawo ugerageza kubicira hamwe n’abandi Banyarwanda mu bitero by’iterabwoba byambuka umupaka.

Mu myaka irenga 20 ishize, ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byafashije impunzi z’Abanyekongo zisaga 9,000 gutahuka mu gihugu cyabo, ariko uko hashyirwagamo imbaraga ngo abo Banyekongo batahuke ni ko bagendaga basimburwa n’abandi bahungaga ubwicanyi bwa FDLR n’indi mitwe yagiye ivukira mu matwara yayo.

Ibyo ni ibyo byatumye umutwe w’inyeshyamba wa M23 uvuka, ufite intego yo gucungira umutekano Abanyekongo bamwe bahigwa bahorwa uko bavutse ndetse bikaba bamburwa n’uburenganzira kuri gakondo yabo.

M23 itangiye ibikorwa byo kurinda imiryango y’abareganywa, yasabaga kumvikana na Guverinoma kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano muke byabaye akarande mu Burasirazuba bwa RDC.

Ku ikubitiro, Guverinoma ya RDC yemeye ibiganiro ndetse iniyemeza kugira uruhare mu gushaka igisubizo kirambye, ariko ntiyubahiriza ibyo yiyemeje igaba ibitero simusiga byatumye mu myaka 10 ishize abatangije M23 batsindwa bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

U Rwanda ruri mu bihugu bahungiyemo, rukaba rwemeza ko rwahise rubambura intwaro ndetse rubajyana kubatuza mu nkambi iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bavuye mu Burengerazuba nk’uko amasezerano mpuzamahanga abiteganya.

Icyo gihe Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ivugana n’iya RDC kugira ngo abahoze muri M23 basubizwe mu buzima busanzwe ndetse n’impunzi z’Abanyekongo zisaga 72,000 zimaze imyaka irenga 20 zibone uburenganzira bwo gusubira kuri gakondo.

Ibyo ntibyagize icyo bitanga, ahubwo muri RDC havutse icyiciro cya kabiri cya M23 kuko ikibazo cyateye ivuka ryayo kitakemutse kirimo no kuba FDLR ikomeza ubwicanyi no gukwirakwiza imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Perezida Kagame yavuze ko niba M23 yarabonye akaga bamwe mu Banyekongo, abahungiye mu Rwanda no mu bindi bihugu by’abaturanyi, bahura na ko ifite impamvu yumvikana yo kubarinda.

Aha ni na ho yakomeje ashimangira ko u Rwanda rutazarebera mu gihe ingaruka za FDLR zirimo kurenga umupaka, ati: “Ku bw’iyo mpamvu, ingaruka z’ibyo FDLR irimo gukora ni ugukurikirana impunzi mu Rwanda maze ikazicana n’Abanyarwanda. None batekereza ko u Rwanda ntacyo ruzakora? Si uko bizagenda!”

Yakomeje ashimangira ko icyo u Rwanda rwiteze ari ukubana na RDC itekanye kandi ifite amahoro arambye, ibihugu byombi bikunga ubumwe buganisha ku butwererane bufitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi aho gutekereza ko rwashyigikira inyeshyamba ziteza umutekano muke zigakoma mu nkokora ubwo butwererane.

“RDC yarenze umurongo utukura”

Perezida Kagame yashimangiye ko umurongo utukura wamaze kurengwa, ubwo RDC yafashaga FDLR gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda bikica abaturage, abandi bagakomereka ndetse n’ibikorwa remezo binyuranye bikangirika.

Avuga ko Guverinoma ya RDC ari yo yahaye intwaro FDLR ngo igabe ibitero ku Rwanda, ati: “FDLR yateye ibisasu byo mu bwoko bwa BM-21 ku butaka bw’u Rwanda, kandi nta handi bashoboraga kubikura atari kuri Guverinoma ya RDC.”

Yongeyeho ko nubwo RDC yamaze kurenga umurongo utukura, u Rwanda rwakomeje kwigengesera kubera ko rwubaha ubusugire bw’Igihugu cy’abaturanyi.

Ati: “Twubaha ubusugire bw’Igihugu cya RDC, ariko natwe dufite ubusugire bw’Igihugu tugomba kurinda. Ntidukeneye uza kubitubwiriza. Ibitero nk’ibyo bikomeje bishobora gutuma hafatwa icyemezo cya gisirikare.”

Muri ibi bihe by’umwiryane, Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi ntahwema gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo Igihugu cye cyikoreye, ndetse impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) na Leta Zunze Ubumwe z’u Burayi (EU) byabogamiye kuri urwo ruhande, mu rwego rwo kurengera inyungu za Politiki n’iz’ubukungu bakura kuri icyo gihugu gikungahaye ku mitungo kamere.

Uretse u Rwanda ruhakana ibyo kwijandika mu bibazo by’Abanyekongo rudafitemo inyungu, inyeshyamba za M3 na zo zivuga ko zitabona inkunga n’imwe ituruka mu baturanyi kuko iramutse ihari “zarara zigeze i Kinshasa.”

“M23 ntikeneye inkunga ya Kigali”

Perezida Kagame, ashimangira ko u Rwanda rudatera inkunga inyeshyamba za M23, yavuze ko izo nyeshyamba zidakeneye inkunga ya Kigali kubera ko zamaze kwambura ingabo za FARDC intwaro zirenze izihagije.

Ati: “M23 yakusanyije intwaro nyinshi z’ingabo za Leta. FARDC yaburiye intwaro nyinshi mu maboko y’umutwe wa M23, zirenze izo wari guhabwa n’umuntu uwo ari we wese.”

Mu bindi Perezida Kagame yagarutseho, yongeye gushimangira ko u Rwanda rudakwiye kwikorera umutwaro w’impunzi z’Abanyekongo maze ngo uwo mutwaro ugerekweho ibitutsi bya buri munsi, ariko  yemeza ko rutazirukana Abanyekongo cyangwa abandi bose baruhungiyemo.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 27, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE