Eddy Kenzo yahamije ko uwo yakuze yita se atari we

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 12
Image
Ikizamini cya DNA, Eddy Kenzo yakoze cyatumye amenya ko uwo yitwaga se atari we

Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo, yatangaje ko Hassan yakuze azi ko ari we se yaje gusobanukirwa ko atari we wa nyawe nyuma yo gukoresha ibimenyetso bya gihanga (DNA) agasanga badahuje.

Byagarutsweho na Perezid wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wari mu bitabiriye igitaramo cyo kumurika Alubumu cyiswe ‘Yoweri Music Album Lounch’ cyahuriweho n’abahanzi abatandukanye.

N umuzingo ukubiyeho ibihangano bigaruka ku bigwi bya Perezida Museveni ikaba yarateguwe n’ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda (UNMF).

Muri ibyo birori byabereye muri Speke Resort Munyonyo, mu ijoro ry’itariki 28 Nzeri 2025, Perezida Museveni yashimiye Eddy Kenzo n’itsinda bafatanyije anatangaza ko ari umwe mu bana ba nyakwigendera Brigadier Chef Ali, umwe mu barwanyi ba NRA bafashije Museveni gufata ubutegetsi mu 1986.

Yagize ati: “Kenzo ni umwana w’umusirikare. Umuhungu wa Chief Ali, wigeze ubabwira so cyangwa warabihishe?”

Ayo makuru yashimangiwe na Eddy Kenzo ubwe avuga ko yakuranye na nyina na nyirakuru ariko kandi akajya yumva ibihuha bivuga ko yaba atari uwa Hassan yari asanzwe azi ko ari se umubyara.

Ibyo ngo byamuteye gukoresha ibizamini bya DNA icyakora birangira badahuje.

Abajijwe niba kuba avuka kwa Brigadier Chef Ali byaba hari uruhare byagize mu izamuka rye, Eddy Kenzo yabiteye utwatsi avuga ko yakuze yirwanaho.

Yagize ati: “Uko ndi ni ukubera ubuzima bwankujije, si amazina cyangwa imizi ntigeze menya. Nakuze ndi njyenyine, ubuzima bwanjye ntibwamenye indi mico uretse iy’abagande banshoboje kuba uwo ndi we uyu munsi.”

Uyu muhanzi avuga ko amaze kumenya ibisubizo by’uko uwo yise se imyaka ye myinshi ndetse akarererwa mu muryango yaje gusanga atari we, bitigeze bimukoma mu nkokora mu gukomeza guharanira kugera ku ntego ze.

Amakuru y’uko Eddy Kenzo ari umwe mu bana ba Brig. Chef Ali bimenyekanye nyuma y’imyaka 35 uyu muhanzi amaze avutse, dore ko ibisubizo Eddy Kenzo yabonye atigeze yifuza ko bimenyekana ahubwo yabicecetse.

Yoweri Music Alubum igizwe n’indirimbo 13, yahuriyeho abahanzi bakuru mu muziki wa Uganda baririmbye mu myaka ya za 1990 (…) hamwe n’abahanzi bagezweho, itunganywa n’abahanga mu gutunganya umuziki (Producers) bo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Hamuritswe Alubumu yiswe Yoweri Music Album, Museveni atangazase wa Eddy Kenzo wa nyawe
Ibyo kuba Eddy Kenzo ari umwana wa Chief Ali byashyizweho akadomo na Perezina Museveni
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 29, 2025
  • Hashize amasaha 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE