EAPCCO Games 2023: Polisi y’u Rwanda yegukanye ibikombe 9

Kuva taliki 21 kugeza 27 Werurwe 2023 u Rwanda rwakiriye imikino ihuza ibihugu bigize umuryango w’abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba “EAPCCO Games 2023” aho ikipe ya Polisi y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa mbere nyuma yo kwegukana ibikombe 9 mu mikino 13 yakinwe.
Uyu muryango ubusanzwe ugizwe n’ibihugu 14 ari byo u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo, Ethiopia, u Rwanda, Comoros, Seychelles, RDC, Somalia, Djibouti na Eritrea.
Imikino ya “EAPCCO Games 2023” ibaye ku nshuro ya 4 yari yitabiriwe n’ibihugu 8 birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani, Sudani y’Epfo na Ethiopia.

Abakinnyi basaga 1250 mu bagabo n’abagore bitabiriye iyi mikino bahatanye mu mikino 13 irimo umupira w’amaguru “Football”, Basketball, Volleyball, Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball”, Handball, Boxing, Taekwondo, Karate, Judo, Netball, Darts, Imikino ngororamubiri “Athletics” no Kumasha “Shooting”.
Taliki 21 Werurwe 2023 ni bwo habaye ibirori byo gufungura ku mugaragaro iyi mikino bibera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Kuri uyu munsi umukino wabimburiye iyindi ni uwahuje ikipe ya Polisi y’u Rwanda na Polisi y’u Burundi mu mupira w’amaguru birangira Polisi y’u Rwanda itsinze ibitego 3-1.
Taliki 24 Werurwe 2023 habaye umukino wa kabiri, ikipe ya Police y’u Burundi itsinda Polisi y’u Rwanda ibitego 2-0 biba ibitego 3-3 mu mikino yombi hitabazwa penaliti maze Polisi y’u Rwanda yinjiza 5 kuri 4 ihita yegukana igikombe.

Mu mukino wa Volleyball naho ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu bagabo yegukanye igikombe aho yatsinze u Burundi amaseti 3-0 (25-18, 25-20 na 25-22), itsinda Kenya amaseti 3-0 (25-22, 25-20 na 25-12). Ku mukino wa nyuma ikipe ya Polisi y’u Rwanda yongera gutsinda Kenya amaseti 3-1 (25-20, 30-28, 21-25 na 25-19) yegukana igikombe.

Ubwo imikino ya “EAPCCO Games 2023” yasozwaga kuri uyu wa Mbere taliki 27 Werurwe 2023 muri BK Arena, ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball yitwaye neza yegukana igikombe itsinze Uganda ibitego 41 kuri 27. Iyi kipe yari yitwaye neza itsinda umukino wa mbere wa Kenya ku bitego 36 kuri 25. Mu wundi mukino ikipe ya Kenya yari yatsinze Uganda ibitego 34 kuri 29.










Muri uyu mukino, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa mbere ikurikirwa na Kenya naho Uganda iba iya gatatu.

Iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ikaba yegukanye iki gikombe bwa gatatu yikurikiranya kuko ni yo yacyegukanye muri 2018 ndetse na 2019 ubwo iyi mikino yaherukaga kubera muri Kenya.
Muri Basketball, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye igikombe itsinze Tanzania mu mikino ibiri. Umukino wa mbere Polisi y’u Rwanda yatsinze amanota 112 kuri 41 naho umukino wa kabiri itsinda amanota 96 kuri 37.

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye kandi igikombe mu mukino w’iteramakofe “Boxing”, Taekwondo, Karate, Volleyball yo ku mucanga “Beach Volleyball” ndetse no Kumasha “Shooting”.





Mu yindi mikino, ikipe ya Polisi y’u Burundi yegukanye igikombe muri Judo.

Ikipe ya Polisi ya Uganda yegukanye igikombe mu mukino wa Netball mu cyiciro cy’abagore.

Ikipe ya Tanzania yegukanye igikombe mu mukino wa Darts.

Igikombe cya Polisi ya Tanzania muri Darts
Mu mikino ngororamubiri “Athletics”, ikipe ya Kenya ni yo yegukanye igikombe.



Muri rusange, Polisi y’u Rwanda ni yo yaje ku isonga ikurikirwa na Kenya naho ku mwanya wa 3 haza Uganda.




Mu muhango wo gusoza iyi mikino ya “EAPCCO Games 2023”, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda “IGP”, DCG Namuhoranye Felix yatangaje ko muri rusange imikino yagenze neza kandi abayitabiriye bungutse byinshi kuko bagaragaje umuhate ndetse no guhangana n’inzitizi kugira ngo bagere ku ntego bihaye.

DCG Namuhoranye yashimiye abitabiriye iyi mikino kuko bagaragaje imyitwarire myiza ndetse n’urugwiro bikaba biri mu ntego y’iyi mikino yo guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro.
Umuyobozi wa EAPCCO, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Ethiopia, CG Demelash Gebremicheal Weldeyes yagaragaje ko iyi mikino yatekerejwe hagamijwe kurushaho kongera ubufatanye mu rwego rwo guhangana n’ibyaha ndengamipaka bihangayikishije Isi yose muri iki gihe.

Yakomeje avuga ko guhurira muri iyi mikino bituma abapolisi bo muri ibi bihugu barushaho kumenyana no gushimangira ubufatanye mu bijyanye n’ inzego z’umutekano muri aka Karere.
CG Demelash yavuze ko muri iyi mikino nubwo gutsinda no gutsindwa byose bibaho bitabuza ko intego y’irushanwa igerwaho yo guharanira gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ibyaha ndengamipaka bishobora kugira ingaruka mu bihugu bigize EAPCCO.
Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred yavuze ko iyi mikino yubatse ubufatanye buhamye bwa Polisi zo mu bihugu bigize EAPCCO.
Yakomeje avuga ko uburyo abakinnyi bahuraga n’abafana babo bifasha mu guhanahana amakuru atuma habaho imikoranire myiza.

Minisitiri Gasana yashimangiye ko nubwo buri kipe yose itabonye igikombe ariko intego yari ugushimangira ubufatanye bwa Polisi binyuze mu mikino kandi byagezweho bityo rero buri wese bivuze ko yegukanye intsinzi.
Iyi mikino ya “EAPCCO Games 2023” yari ibaye ku nshuro ya 4 yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere ubufatanye bwa Polisi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka binyuze mu mikino n’imyidagaduro”.
Iyi mikino yatangiye gukinwa muri 2017 aho yabereye icyo gihe muri Uganda, muri 2018 ibera muri Tanzania naho muri 2019 ubwo yaheruka ibera muri Kenya. Muri 2019, Polisi y’u Rwanda yari yasoreje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Kenya aho yegukanye imidali 46 muri rusange harimo 27 ya Zahabu, 6 ya Feza na 13 y’Umulinga.


