Dushimimana yarahiriye kuyobora Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nyakanga, Perezida mushya wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko, RLRC (Rwanda Law Reform Commission), Claudine Dushimimana yarahiriye kuyobora iyo Komisiyo.
Ni umuhango wabereye ku Rukiko rw’Ikirenga aho wayobowe na Perezida w’urwo Rukiko, Domitilla Mukantaganzwa ndetse witabirwa n’abandi bayobozi batandukanye muri urwo rwego.
Dushimimana wahawe izo nshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 16 Nyakanga 2025, avuga ko ari inshingano zikomeye ariko zidateye ubwoba kandi yiyemeje gukomereza aho abandi bari bageze, hakarebwa uburyo amategeko anozwa ariko bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.
Yagaragaje ko mu nshingano ze agiye kureba amategeko mashya akwiye kujyaho, ayo kuvugurura cyangwa guhindura kandi bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ariko akanamenyekanishwa mu baturage.
Ati: “Tuzarushaho gushyira imbaraga mu kumenyekanisha amategeko Abanyarwanda bose bayamenye kuko ni bo ashyirirwaho. Hazashyirwamo imbaraga mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo hajyaho aho amategeko ashakirwa ariko hatekerezwa n’uburyo abatabasha kubona interineti bayamenya kuko na bo arabareba.”
Avuga ko nubwo agiye muri iyo Komisiyo ariko asanze hari umusingi washyizweho akaba ari wo agiye gukomerezaho.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa yamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano nshya ndetse avuga ko inshingano Dushimimana ajemo ari ishakiro ry’amategeko y’I gihugu.
Ati: ”Iyo nshingano y’agaciro gakomeye ku buzima bw’Igihugu ni yo Dushimimana amaze kurahirira tumuhaye ikaze mu bayobozi b’Inzego z’Ubutabera.”
Dushimimana umaze imyaka 20 mu mategeko, yari asanzwe ari Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu ndetse anayobora Ishami rishinzwe ibyaha Mpuzamahanga mu Bushinjacyaha Bukuru, akaba n’umwarimu w’amategeko muri Kaminuza ya ILPD.

