Iburengerazuba: Dushimimana Lambert yaherekanyije ububasha na Guverineri mushya

Dushimimana Lambert wari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, yahererekanyije ububasha na Jean Bosco Ntibitura uherutse kumusimbura kuri izo nshingano.
NI umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2024 ubera ku cyicaro gikuru cy’Intara y’Iburengerazuba, uyoborwa n’Umunyamabanga Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Kayisire Marie Solange.
Tariki ya 23 Ugushyingo 2024, ni bwo Perezida Paul Kagame yagize Ntibitura Jean Bosco Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Dushimimana Lambert wari kuri uwo mwanya kuva muri Nzeri 2023.
Nyuma yaho ku wa 27 Ugushyingo 2024, Inteko Rusange y’Umutwe wa Sena y’u Rwanda yemeje ishyirwaho rya Ntibitura Jean Bosco ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, nyuma yo gusesengura dosiye ye no kuyitangaho ibitekerezo mu bwumvikane busesuye binyuze muri Komisiyo ya Politiki n’Iimiyoborere muri Sena.
Ntibitura Jean Bosco yari asazwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza (NISS) kuva muri Kamena 2023.
Yabaye kandi Umuyobozi ukuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano.
Ntibitura afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gusemura indimi (Masters of Arts in Translation and Interpretation studies) muri Kaminuza y’u Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange yavuze ko Intara y’Iburengerazuba iri inyuma mu bipimo byinshi.
Ati “Iyi ntara iri mu zikiri inyuma cyane mu bipimo byose, ku bijyanye n’igwingira, imibereho y’abaturage no mu bukungu”.
Kayisire yagaragaje ko iyi Ntara nubwo ifite ibibazo ataribyo byinshi kurusha amahirwe.
Ati “Amahirwe ya mbere ni abaturage, nibo soko y’iterambere twifuza. Uburyo duhihibikanira gukemura ibibazo byabo n’uburyo tuzabubaka nibyo bizatwereka umusaruro mwiza kurusha ibibazo dufite”.

