Dubai: Dr. Ngirente yerekanye amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Ngirinte Edouard wahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu birori byabereye mu imurikagurisha riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yagaragarije abitabiriye ibyo birori amahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda, ashishikariza abashoramari kuyabyaza umusaruro.
Muri ibyo birori byo kwizihiza u Rwanda (Rwanda National Day) byahuriranye n’igihe u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari, Dr. Ngirente yavuze ko ayo mahirwe y’ishoramari agaragara mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Ku isaha ya saa cyenda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022 mu birori byabimburiwe n’imbyino ziranga umuco nyarwanda n’ibindi bitandukanye byari byateguwe n’itorero ry’igihugu Urukerereza.
Itsinda rihagarariye u Rwanda ryari riyobowe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard, wanagejeje ijambo ku bitabiriye iri murikagurisha ridasanzwe riri kubera muri Dubai.
Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye iri murikagurisha Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard yashimiye abaje kwifatanya n’u Rwanda kuri uyu munsi wa ruhariwe ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zabashije kwakira iri murikagurisha.
Ati: “Twishimiye kuba tubafite hano mwese, ndagira ngo nshimire guverinoma ya Leta zunze Ubumwe z’Abarabu yatwakiriye ndetse n’abantu bose bitabiriye imurikagurisha kuva ryatangira. Nshaka gushimira kandi Leta zunze ubumwe z’Abarabu n’ubuyobozi bwayo kuba bemeye kwakira expo 2020 no gukomeza gufasha kugira ngo izagende neza tutirengagije ko hari icyorezo cya COVID-19.”
Yakomeje agaragaza ko umubano uri hagati y’u Rwanda na Leta Uunze Ubumwe z’Abarabu watumye habaho ubufatanye muri byinshi kandi byakomeje gushimangira iterambere ry’u Rwanda muri rusange.
Ati: “Reka nkoreshe aya mahirwe ngaragaza umubano n’ibyiza biri hagati y’ibihugu byacu, ubufatanye bwacu bukomeye bwaduhaye guhuza gahunda zo kongera ubumenyi n’ubufatanye byatumye tugera kuri byinshi mu guteza imbere ubukungu.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo birimo imidugudu y’ikitegererezo (real estate), ubwikorezi, ubuhinzi, ibikomoka ku mbuto n’imboga, ubukerarugendo, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuvuzi ndetse n’inganda.”

Dr. Ngirente yagaragaje ko kuba intego igenderwaho muri Expo Dubai 2020 ari uguhuza ibitekerezo no gutegura ahazaza (Connecting Mind and creating the future) ikwiye kuko ihereza amahirwe y’umwihariko ibihugu bitandukanye y’ubufatanye.
Yakomeje agaragaza iri murikagurisha nk’inzira kuri za guverinoma n’abayobozi b’ibibigo by’ishoramari kugira ngo bahure baganire inzira zinyuranye zo gukurura ishoramari.
Yagagaragaje ko umunsi wahariwe u Rwanda ari amahirwe rubonye yo kugaragaza ibyo rushoboye n’amahirwe ahari y’ishoramari.
Ati “Uyu munsi nkuko twahuriye aha kugira ngo tubereke umuco w’u Rwanda n’amahirwe ahari turashimira kandi abantu bose babaye urugero rwo gukunda igihugu bakitangira ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bacu. Uyu munsi wahuriranye n’umunsi wacu w’intwari nanone ushushanya intangiriro zo kuzahuka ku Rwanda ndetse no gutangira urugendo rwarwo.”
Yagaragagaje ko aho u Rwanda rwavuye mu myaka 27 ishize naho rugeze bikeshwa fondasiyo y’ubumwe, amahoro, ubwiyunge, kwishakamo ibisubizo (Home grown solutions, indangagaciro, kwigira no gukora cyane.
U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika nk’igihugu gifite ubukungu buteye imbere mu myaka 20 ishize n’amanota 90% kandi ni igihugu cya kabiri giha amahirwe mu buryo bworoshye abashoramari bifuza gutangira ishoramari.
Yagarutse cyane ku rugendo u Rwanda rwagezeho mu kugira Abanyarwanda bafite ubwishingizi mu kwivuza, amahirwe y’ubukerarugendo kandi rugatanga n’amahirwe ku bashaka guhanga udushya.
Yagaragaje ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda busa n’ubwahungabanyijwe muri 2020 nkuko byabaye ku no ku bindi bihugu rwagize izamuka ry’ubukungu rya 10% mu 2021 kandi harateganywa ko nibura ko muri uyu mwaka buzazamuka ku kigero cya 7%.
Covid-19 yatanze Isomo rikomeye
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ko isomo u Rwanda rwize muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 ari imikoranire myiza n’abandi, guhanga udushya n’ubufatanye.
Ati “Twizera ko izo ari zo ntwaro zafasha ibihugu guhangana n’ukwiyongera kwa Covid-19 n’ingaruka zayo muri gahunda ypo kuzamura ubukungu ku Isi yose.”
Yasabye abitabiriye imurikagurisha kwihera ijisho no kurushaho kureba amahirwe ari mu ishoramari ry’u Rwanda ririmo ikoranabunga, guhanga udushya, serivisi z’imari, uburezi, ubuzima, ingufu n’izindi nzego.
Iri murikagurisha ryatangiye ku wa 1 Ugushyingo 2021 riteganyijwe kurangira ku wa 31 Werurwe 2022.
Ni imurikagurisha ryitabirwa n’ibihugu birenga 192 byaturutse hirya no hino ku Isi, aho buri gihugu kigira umunsi wo kucyizihiza no kugaragaza amahirwe akirimo y’ishoramari.


