Dr Uwamariya arasaba ababyeyi guha abana umwanya

Dr Uwamariya arasaba ababyeyi guha abana umwanya
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine, yasabye ababyeyi kugenera abana umwanya bakabaganiriza, bakabitaho.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abana, ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Uburenganzira bwose kuri buri mwana’.

Yagize ati: “Babyeyi murasabwa guha abana umwanya, kubitaho no kubabungabunga kugira ngo bakure nta nkomyi.”

Yongeyeho ko ariko n’abana bafite inshingano yo kubaha. Ati: “Ibyo ntibikuraho ko n’abana bafite ibyo basabwa harimo nko kubaha ababyeyi no kubatega amatwi.”

Yavuze  ko ari umwanya mwiza wo kugira uruhare mu byemezo bifatwa mu gihugu no ku rwego rw’umuryango, baganirizwa kandi bahabwa umwanya wo kuganira n’ababyeyi bigendanye n’icyiciro cy’imyaka barimo, kuko bibafasha gukurana imitekerereze n’imikorere myiza.

Dr Uwamariya yahamagariye abantu bose gukomeza gutanga umusanzu mu gutuma buri mwana w’u Rwanda agera ku burenganzira bwe busesuye ku buzima n’imibereho ye myiza, ku burezi, ku mirire myiza, ku kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Yavuze ko iki ari igihe gikwiye ku bana b’u Rwanda gukomeza kwishimira uburenganzira bwabo bwose, cyane cyane mu kuzamura amajwi yabo ku bibazo bibabangamiye.

Dr Uwamariya yibukije ko kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe bizakunda igihe cyose abantu batandukanye bazaba babigize ibyabo.

Ati: “Ibi bizakunda ari uko twese hamwe tuzaba twabigize ibyacu. Aha ndavuga ababyeyi, abarezi, inzego za Leta, amadini n’amatorero, ibigo bitegamiye kuri Leta ndetse n’abikorera.

Ababyeyi n’abarezi bafite inshingano ikomeye yo kurerera u Rwanda. Ni inshingano isaba ubwitonzi, ubushishozi, imbaraga, ubuhanga, ubumenyi n’ubumenyingiro butandukanye kandi bujyanye n’igihe”.

Mu kiganiro kigaruka ku burenganzira bw’umwana, Akanyana Clarisse uhagarariye abana yibukije ko kwiga ari uburenganzira bw’umwana ariko ari n’inshingano ye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana NCDA, Ingabire Assumpta yavuze ko uyu munsi wibutsa inshingano zikomeye zo kwita ku burenganzira bw’abana zirimo kugira irangamimerere, gukurira no kurererwa mu muryango, ubuzima, imibereho myiza, kurengerwa no kugira uruhare mu bimukorerwa.

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, hanamuritswe imfashanyigisho igamije gufasha kubungabunga uburenganzira bw’umwana.

MIGEPROF ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Abana n’Ishami ry’Umuryango w:Abibumbye ryita ku bana  mu Rwanda, UNICEF rw , bashyize ahagaragara imfashanyigisho izifashishwa n’ababyeyi mu gutanga uburere buboneye ku bana hamwe n’ibipimo ngenderwaho.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Uwamariya Valentine,  yashimangiye ko imfashanyigisho yamuritswe igamije gufasha ababyeyi kwishakamo ibisubizo bishingiye ku ndangagaciro bityo izafasha abana barererwa mu Rwanda kwitegurira ubuzima bwiza bw’ahazaza.

Yagize ati: “Uyu munsi twabonye imfashanyigisho ku bipimo by’imikurire y’abana ndetse n’imfashanyigisho ku burere buboneye twagaragarijwe, byitezweho kugira uruhare runini mu kuzamura imibereho myiza y’abana bacu”.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:01
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14