Dr Tedros yashimangiye ko OMS izakomeza gufasha u Rwanda guhashya Marburg

Dr Tedros yashimangiye ko OMS izakomeza gufasha u Rwanda guhashya Marburg

Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS. Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus baganira ku bufatanye mu guhangana na Virusi ya Murbug.

Baganiriye ku bufatanye bukomeje gukorwa mu gukurikirana no kwirinda virusi ya Marburg.

Babigarutseho ubwo bari i Paris mu Bufaransa mu nama ya 19 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), y’iminsi 3 yari yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bahuriye muri uwo Muryango, ikaba yasoje imirimo yayo kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byatangaje ko baganiriye ku bufatanye bukomeje gukorwa mu gukurikirana no kwirinda virusi ya Marburg mu Rwanda ndetse n’uburyo bwo kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira indwara.

Ubwo u Rwanda rwatangazaga kandi ko hagaragaye iki cyorezo tariki ya 27 Nzeri, Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko OMS izatanga inkunga ku Rwanda kandi izafatanya na Guverinoma y’u Rwanda guhagarika ikwirakwira rya virusi no kurinda abantu kwandura iki cyorezo.

Icyo gihe yagize ati: “Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari abarwayi ba Marburg. OMS izakomeza kongera ubufasha ndetse ikorane na Guverinoma y’u Rwanda mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi mu kurinda abaturage bari mu byago.”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 5 banduye icyorezo cya Marburg mu bipimo 433 byafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024,

Kugeza ubu abantu 46 ni bo bamaze kwandura iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, muri bo 12 yarabahitanye mu gihe 29 bakiri kuvurwa.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14