Dr. Patrice Mugenzi yahererekanyije ububasha na Musabyimana Jean Claude

Dr. Patrice Mugenzi yahererekanyije ububasha na Musabyimana Jean Claude

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukwakira 2024, Dr. Patrice Mugenzi uheruka kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahererekanyije ububasha na Musabyimana Jean Claude wari kuri uyu mwanya kuva mu 2022.

Dr Patrice Mugenzi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA).

Asimbuye Musabyimana Jean Claude wari umaze hafi imyaka ibiri kuri uyu mwanya, yari yaragiyeho tariki 10 Ugushyingo 2022, asimbuye Gatabazi Jean Marie Vianney.

Dr.Patrice Mugenzi wari n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatangiye kuyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative guhera tariki 10 Kanama 2023, asimbuye Madamu Pacifique Mugwaneza wari umuyobozi w’icyo kigo by’agateganyo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14