Dr Nsanzabaganwa yagaragaje icyateza imbere Afurika

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Dr Nsanzabaganwa Monique, Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AU), yavuze ko hatabayeho kwitonda Afurika yakwisanga yabaye isoko ry’abandi. 

Yabigarutseho ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ibiri ‘Golden Business Forum’ kuva tariki 16-17 Kanama 2023, hagamijwe kwiga ku iterambere ry’ubukungu bw’Afurika. 

Avuga ko Isoko Rusange ry’Afurika rizoroha ari uko hakuweho inzitizi ku mipaka no koroshya urujya n’uruza ku mipaka y’ibihugu.

Yagize ati: “Tutitonze twajya tubona tubaye isoko ry’abandi, iri soko icyo rivuze ni ukugira ngo dushyireho inzira n’uburyo tubasha kwishakamo no kwibonamo ibisubizo n’ubuhahirane hagati yacu.

Bityo inzitizi mu mipaka, inzitizi kugera ku masoko yo mu bindi bihugu zikagenda zigabanyuka cyangwa zikavaho burundu kugira ngo muri uko guhahirana turusheho twese kugera ku bukire”.

Dr Nsanzabaganwa, agaragaza ko ubukungu bw’Afurika buzatera imbere binyuze mu isoko rusange, mu bikorera no kubona inganda ziyobowe n’abategarugori ndetse n’urubyiruko.

Avuga ko 2/3 by’ishoramari bitanga imirimo ku rwego rwa 90% ku bantu bafite ubushobozi bwo gukora.

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ugaragaza ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse 53% bw’ubwo bucuruzi butanga imirimo mu bihugu byose.

Agira ati “Ku Isi hose muri Afurika ni ho ubucuruzi bushoboka. 

Tugomba kureba uko ibintu bikorwa, tukavana abantu mu mihanda. Ni yo mpamvu nshimira PSF mu Rwanda kuko ikora ibishoboka byose ikavana abantu mu mihanda ikabageza aho bagomba kuvugira”.

Mu gihe abasangiye ubukungu bashoboye kwishyira hamwe, bagira inganda kandi ku giciro giciriritse bigatuma bajya ku isoko bagahangana n’abandi.

Ashimangira ko gukorera hamwe hagati y’abikorera na Leta bakagira amabwiriza n’amategeko bagenderaho, byagira uruhare mu kongera no gushyira ibicuruzwa ku isoko ry’Afurika.

Ati “Igikomeye cyane tugomba guhindura imyumvire kugira ngo twemere ibikorerwa muri Afurika.

Kugira iyo mikorere iri hejuru ya 7%, ibyo ni byo bizatuma tugira ingufu zikomeye kandi turacyari kuri 3% muri uyu mwaka, tugomba gukuba kabiri.

Tuzareba icyo twakoze muri Afurika kugira ngo dufashe abakora politiki n’ubucuruzi”. 

Dr Amany Asfoul Umuyobozi wa Africa Business Council ari rwo rwego rushinzwe guteza imbere ishoramari muri Afurika, agaragaza ko uko gukorana ubucuruzi bizashoboka.

Dr Nsanzabaganwa Monique, Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe na Dr Amany Asfoul Umuyobozi wa Africa Business Council

Yongeraho ko ibyo bizashoboka ari uko ibihugu by’Afurika bifite ibyo bicuruzanya hagati yabyo, ari yo mpamvu bikwiye no guteza imbere ibicuruzwa byabyo.

Yagize ati “Niba dushaka gucuruzanya hagati yacu, ni iki tuzacuruza? Dukeneye gucuruza ibikorewe mu nganda zo muri Afurika.

Dukeneye ibikorerwa muri Afurika byongerewe agaciro, bifite amazina, bitunganyijwe, bifunitswe kandi binujuje ubuziranenge”.

Avuga ko ari yo mpamvu ari byiza kwicara hamwe bakaganira ku ngamba nshya ku mikorere y’Isoko Rusange ry’Afurika.

Yanditsee na KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE