Dr. Ngirente yakomoje ku ruganda rw’ifumbire rwitezwe mu Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Uruganda rutunganya ifumbire mvaruganda mu Rwanda rwatangiye kuvugwaho cyane mu itangazamakuru guhera muri Kanama 2018 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yemezaga amasezerano y’ubufatanye bw’Ikigo  Agro Processing Trust Corporation (APTC na OCP Africa yo muri Maroc.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 4 Mata 2022, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagarutse kuri uru ruganda rwitezwe mu Rwanda ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no kugeza ku baturage inyongeramusaruro zo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Muri icyo kiganiro, Dr. Ngirente yashimangiye ko mu bihe byavuba uru ruganda ruzatangira gukora ifumbire mvaruganda ku buryo ruzagira uruhare mu kugabanya gukomeza kwishyingikiriza ku ifumbire mvaruganda ituruka mu mahanga.

Abadepite n’Abasenateri bagaragaje ko ayo makuru ashimishije kuko urwo ruganda rugiye kugira uruhare mu kugabanya ikiguzi kigenda mu gutumiza ifumbire mu mahanga n’impungenge zo gukomeza kwishyingikiriza ku ifumbire mvaruganda ituruka hanze y’Igihugu.

Bavuze ko nubwo ari byiza kuba u Rwanda rukomeje kubona ibisubizo mu rwego rwo kuzamura umusaruro mu buhinzi n’ubworozi, hakwiye kurebwa no ku buryo hatezwa imbere ikoreshwa ry’ifumbire y’imborera na yo ishobora kuboneka ahantu henshi kandi ikaba ishobora kubonwa n’Abanyarwanda bose.

Basabye ko nk’uko Leta igenera ingengo y’imari nkunganire ku ifumbire mvaruganda, hakwiye kurebwa uko hashyirwaho na nkunganire ku ifumbire y’imborera.

Yakomeje avuga ko  Guverinoma y’u Rwanda yakubye inshuro enye nkunganire ku ifumbire kugira ngo abahinzi bataremererwa n’ibiciro byayo bimaze kwikuba hafi inshuro ebyiri.

Avuga ko kugira ngo ibyo bishoboke byasabye Leta gukuba hafi gatatu ingengo y’imari igenera ifumbire iva kuri miliyari zisaga eshanu mu mwaka wa 2018/2019 igera kuri miliyari zisaga 13 z’amafaranga y’u Rwanda muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Yagaragaje kandi ko imbaraga Leta yashyize mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu myaka ine ishize zikomeje gutanga umusaruro ku buryo bugaragara, akavuga ko muri rusange umusaruro uva muri uru rwego wiyongera ku mpuzandengo ya 5% buri mwaka mu gihe rufite uruhare rugera kuri 25% mu musaruro mbumbe wose w’igihugu.

Yanagaragaje ko ubwiyongere budasanzwe bw’igiciro cy’inyongeramusaruro bwaturutse ku mpamvu zinyuranye ariko cyane cyane bifite umuzi ku mwaduko w’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi.

Mu Bindi Abadepite bashimiye Guverinoma y’u Rwanda ni imbaraga yashyize mu kubaka imihanda inyuranye yorohereje abahinzi kugeza umusaruro ku isoko ndetse no kugabanya ibihombo byaturukaga ku gutindana umusaruro mu ngo zabo kubera kugorwa no kuwugeza ku isoko.

Basabya kandi ko Leta ikwiye kureba ku gushyiraho nkunganire no ku miti yica udukoko kugira ngo abahinzi barusheho no koroherwa no gukora ubuhinzi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
AFAZARI Vincent says:
Mata 4, 2022 at 9:56 am

Mwiriwe neza, nitwa: AFAZARI Vincent, ndi umu-veterineri wikorera (veterinary private) nkorera mu karere ka Ngororero. Ndifuza ko mwatuvuganira kuribi bibazo bikurikira:
1.kuki FDA irimo kwaka amafaranga angera kubihumbi 200000fr kuri zapharmacy na Veterinary shop (ngo nicyagomba kibemerera gufungura pharmacy Veterinary, kandi umuntu aba afite icyemezo cy’urugaga rwabavuzi bw’amatungo mu Rwanda (RCVD) ubwo kandi naho tuba twaratanga angera kuri 70000fr (30000fr bya regestretion na 40000fr bya License)
2.ibibyose byiyongera kumisoro nipatante bya RRA dutanga
3.ibi byose kandi byiyongera ku zindi bezuwe zo mubuzima bisanzwe.

4.NB1: turasaba ko twabona amahugurwa:
-yogutera intanga kumatungo maremare
-kumatungo magufi
-kubijyanye no gupima inyama.

5.NB2: mwatuvuganira tukabona capital yogukora business mugihe ahubwo nayo twabonye makeya twihamahamiye, ibigo bitandukanye birimo kuza kuyatwaka, urugero nka: FDA, RCVD n’ibindi. Rwose batworohereze uburyo ubwaribwo bwose twabonamo capitale, inguzanyo.

6.NB3: kuberako mbona umu-veterineri umwe mu murenge wose ari ikibazo, bityo gukurikirana ibikorwa byose byo mu murenge bindindira, nifuzagako mwashaka uburyo nibura mwakongeramo undi mu veterinary umwe uhembwa wamwunganira.
Murakoze cyane muzatugerereyo mutuvuganire rwose turaremerewe as veterinary private /technician

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE