Dr. Ngirente n’Intumwa ya Banki y’Isi baganiriye ku ihindagurika ry’ibiciro

Ku wa Kane, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi uhagarariye u Rwanda n’ibindi bihugu 22 by’Afurika mu Nama y’Ubutegetsi muri Banki y’Isi Dr. Floribert Ngaruko.
Ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye mu iterambere no guhangana n’ikibazo cy’ihidagurika ry’ibiciro ku masoko.
Mu bihugu bitandukanye ku Isi, ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa ku masoko byagiye bitumbagira kubera impamvu zinyuranye zishingiye ku ihungabana ry’uruhererekane rw’ubucuruzi mpuzamahanga.
Icyorezo cya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ni zo mpamvu nyamukuru zongereye ihindagurika ry’ibiciro ku masoko.
Uyu muyobozi ukiri mushya mu nshingano yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda nka kimwe mu bihugu ahagarariye.
Dr. Ngaruko akomoka mu Gihugu cy’u Burundi, akaba yarahawe inshingano taliki 15 Ukwakira 2022 asimbuye Dr. Taufila Nyamadzabo wo muri Botswana.
Ibihugu ahagarariye ni u Rwanda, Botswana, u Burundi, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Gambia, Kenya, Lesotho, Liberia, Malawi, Mozambique, Namibia, Seychelles, Sierra Leone, Somalia, Sudani y’Epfo, Sudani, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel, avuga ko Banki y’Isi igira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Buri myaka 3 Banki y’Isi yiyemeje gushyira miliyari 1 y’amadolari y’Amerika mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ry’u Rwanda.

