Dr. Ngirente mu Bakuru b’Ibihugu batashye umuhanda muri Tanzania

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Muri iki gitondo, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba Gikorwa) mu gikorwa cyo gutaha umuhanda uhuza Arusha na Namanga.

Uyu muhanda wa kaburimbo w’ibilometero 42.4 wiswe Arusha Bypass, ukaba uturuka ahitwa Ngaramtoni, ugahurira n’umuhanda wa Dodoma ahitwa Kisongo ugakomeza werekeza ahitwa Usa.

Uyu muhanda witezweho kunganira usanzwe ukoreshwa cyane wa Moshi – Arusha ukazoroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa byerekeza mu muhora wo hagati bihingukiye ahitwa Singida.

Ku wa Kane taliki ya 21 Nyakanga, ni bwo Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye umwiherero wo hejuru w’Abakuru b’Ibihugu bya EAC ku Isoko Rusange ry’uyu Muryango w’abanyamuryango barindwi, ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame .

Dr. Ngirente yavuze ko Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ushobora kugabanya igiciro cy’ubwikorezi bwo mu kirere no kongera ubwisanzure muri ubwo bwikorezi hagati y’ibihugu, ariko ko bisaba ubushake bwa politiki, no gukuraho inzitizi zose muri serivisi zitwara abantu mu kirere

Yagize ati: “DUkwiye gukuraho imbogamizi yose kuri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu ndege. Hari ibyemezo bimwe na bimwe byafashwe mu myaka isaga 10 ishize; Amasezerano ya Yammossoukro. Dufaseh ayo masezerano tugatangira kuyashyira mu bikorwa muri EAC, ntekereza ko twakoroherwa cyane n’ubwikorezi bwo mu kirere.”

Amasezerano ya Yammossoukro yasinywe na ba Minisitiri bashinzwe Ubwikorezi mu mwaka wa 1990, akaba yarasabaga ibihugu by’Afurika gufungura imikoranire isesuye mu hwikorezi bwo mu kirere ndetse n’ibiciro by’ingendo ku mugabane bikagabanywa.

Ni amasezerano asaba ibihugu guhuriza hamwe gahunda z’ubwikorezi bwo mu kirere no kwimakaza amasoko y’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika ugereranyije n’ubwikorezi bukorwa n’ibigo by’indege bituruka ku yindi migabane.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE