Dr. Mukeshimana yibukije abahinzi ko nta butaka bwo gupfusha ubusa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yavuze ko nta butaka bukwiye gupfa ubusa, asaba abahinzi kubukoresha neza bahinga kijyambere aho kuburaza, ahubwo bakabubyaza umusaruro bakiteza imbere.

Dr. Mukeshimana yavuze ko bifuza ko Abanyarwanda bakora ubuhinzi n’ubworozi babikora kinyamwuga bikabasha kubatunga aho kubikorera mu gihombo.

Yagize ati: “Nta butaka dufite bwo gupfusha ubusa, kuba muri iyi mvura irimo igwa nta mapfa ahari, umuntu akagira atya agashyira ubutaka hariya akaburaza cyangwa se akamishamo ibintu bitazamubyarira umusaruro ni igihombo kinini cyane”.

Kuradusenge Phocas Perezida wa Koperative KOHIIKA ihinga ibigori ikorera mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko ubutaka bafite babubyaza umusaruro ariko ko Leta yabatiza n’ubundi bwayo abona budahinze.

Kuri iki cyifuzo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana yavuze ko ubutaka bwose atari ko wabugabiza abantu ngo babuhinge bitewe nuko hari ububa bukorerwaho ubworozi cyangwa bwarabikiwe amatungo mu gihe cy’izuba.

Hagarutswe ku bahinzi bato bagurisha ibigori byabo n’abamamyi, bakangurirwa kubireka kuko bibahombya, ibi bikaba bikorwa cyane n’abahinzi batibumbiye muri koperative.

Abahinzi barasabwa guhinga kijyambere ngo babone umusaruro utubutse kandi bakirinda abamamyi

Minisitiri Dr. Mukeshimana yagize ati: “Twifuza ko abahinzi, aborozi bagenda bajijuka, bakamenya kubara imibare, ibishoboka bakabikora neza bakanamemya kubicuruza neza.

Umuturage ashobora kuba arimo agurisha ibigori amafaranga y’u Rwanda 50, 90 ntibabikora kuko baba babuze aho babigurisha heza, ahubwo ni ukuba umumamyi baturanye kubera ko aba ari we azi, akaza akabitewara akabitwarira wenda amafaranga y’u Rwanda 90, 120 kandi ku isoko ari amafaranga 250. Biracyasaba urugendo, icyo twifuza ni uko twakomezakubajijura”.

Yongeyeho ko iyo babimenye bashakira abo bahinzi umuguzi bakabahuza kugira ngo be kugurisha bahomba.

Ati: “Iyo tubimenye duhita tumenya ngo abaturage b’aha bafite ikibazo reka tubashakire uko twabahuza n’abantu bagura neza, kuko abantu benshi bagura umusaruro tuba tubazi”. 

Minisitiri yasobanuye kandi ko hakenewe ko urubyiruko rwinjira muri gahunda z’ubuhinzi, rukerekwa amahirwe arimo kandi hagakomeza ubukangurambaga kugirango abahinzi n’aborozi bajijuke.

Ati: “Twifuza ko abantu bakiri bato, dusobanura amahirwe arimo, umunyeshuri ugiye kwiga ubuhinzi, ubworozi akamenya ngo harimo amahirwe angana gute? Urwo rubyiruko rugende rudufasha kujijura barumuna babo, ababyeyi babo, ntusange umubyeyi yaramwishyuriye hanyuma urangije yabura akazi noneho n’ubutaka bwabo bukaba bwararaye. Icy’ingenzi ni ugukomeza kujijura abahinzi n’aborozi kurusha ikindi”.

Kuradusenge Phocas Perezida wa Koperative KOHIIKA avugana n’itangazamakuru
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE