Minisitiri Dr Gasore ayoboye inteko  ya IRENA i Abu Dhabi

Minisitiri Dr Gasore ayoboye inteko  ya IRENA i Abu Dhabi

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore ayoboye Inteko ya 14 y’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu zisubira IRENA, inteko iba kuva kuri uyu wa Gatatu 17 kugeza ku ya 18 Mata 2024 muri Abu Dhabi, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

H.E. Dr. Jimmy Gasore, Perezida w’Inteko ya 14 ya IRENA na Minisitiri w’ibikorwa Remezo mu Rwanda bashimangiye ko hakenewe ingamba rusange, agira ati: “Kumenya intego ziberanye n’icyo imiterere y’ikirere isaba, twemera ko iby’ingufu bidakubiyemo iterambere ry’ikoranabuhanga gusa ahubwo ko binasaba ko habaho  igisa n’uburinganire n’ubutabera.

 Mu gihe duhurira i Abu Dhabi, reka dukoreshe imbaraga kugira ngo abantu bose babone inyungu mu bijyanye y’ingufu, twibanda ku baturage basigaye inyuma.”

Bitewe n’ubwihutirwe muri uru rwego rw’ingufu cyane kugira ngo politiki yongere ingufu n’ubufatanye ku Isi, gahunda y’Inteko ikubiyemo inama zo ku rwego rwa Minisiteri n’izindi nzego zo hejuru,

Ibiganiro biribanda ku gukemura inzitizi z’ishoramari, guteza imbere udushya, kuzamura ibikorwa remezo, guteza imbere ubufatanye bw’akarere, gushyiraho no kunonosora politiki y’ibirebana n’ingufu  kandi abikorera bakabigiramo uruhare.

Iyo nteko y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu zisubira (IRENA) yahuje abantu barenga 1300 baturutse mu bihugu 144 barimo Abaminisitiri, abayobozi b’inganda n’abayobozi bakuru.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48