Dr. Francois Xavier Kalinda yagizwe Umusenateri, asimbuye Dr. Iyamuremye

Kuriuyu wa Gatanu taliki ya 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize Dr. Francois Xavier Kalinda Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.
Umukuru w’Igihugu yashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 80.
Dr. Kalinda ni umunyamategeko watsindiye impamyabushobozi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Kaminuza ya Otawa; muri Canada, naho ikiciro cya mbere n’icya kabiri abyigira mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Yabaye Umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari n’umwarimu n’umushakashatsi muri iyi kaminuza.
Kalinda asanzwe yabaye umwe mu bagize urwego rwa kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize n’umwe mu bagize Inama nkuru y’Ubushinjacyaha ahagarariye amashami y’amategeko y’ibigo by’amashuri makuru na za Kaminuza bya Leta.
Mu mirimo ye; yakunze kwigisha aho yamaze imyaka irenga 20 ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.
Mu mwaka wa 2015, Dr. Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EALA) aho yajyanye ubunararibonye afite mu bushakashatsi no gusesengura amategeko.
Ingingo ya 80 y’itegeko Nshinga igaragaza Sena y’u Rwanda igirwa n’Abasenateri 26 bashyirwaho cyangwa bagatorwa ku buryo babonekamo cumi na babiri (12) batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu; umunani (8) bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, by’umwihariko akita ku bumwe bw’Abanyarwanda, ku ihagararirwa ry’igice cy’Abanyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma no ku zindi nyungu rusange z’Igihugu.
Hari abandi bane (4) bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, Umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo, n’umwarimu umwe (1) cyangwa umushakashatsi umwe (1) wo muri Kaminuza no mu Mashuri Makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.
Abo basenateri biyongeraho abahoze ari Abakuru b’Igihugu barangije neza manda yabo cyangwa basezeye ku bushake bwabo, babisabye Perezida wa Sena, bikemezwa na Biro ya Sena mu gihe kitarenze Iminsi mirongo itatu (30).
Ingingo ya 81 ivuga ko Abasenateri batorwa n’Abasenateri bashyirwaho bagira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe. Abasenateri bahoze ari Abakuru b’Igihugu nta manda bagira.
Mu gihe Umusenateri watowe avuye mu mirimo ku mpamvu zirimo kwegura, gupfa, kuvanwa ku mirimo n’icyemezo cy’urukiko cyangwa agize izindimpamvu imubuza burundu kurangiza inshinganoze, asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora.
Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura, ari na yo mpamvu Dr. François Xavier Kalinda usimbuye Dr. Iyamuremye Augustin uherutse kwegura kubera Impamvu z’uburwayi yashyizweho Umukuru w’Igihugu.