Dr Daniel Ngamije yagizwe Umuyobozi wa Gahunda yo kurwanya Malariya ku Isi

Dr. Daniel Ngamije Madandi, wayoboye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Gahunda Mpuzamahanga yo kurwanya Malaria mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS).
Biteganyijwe ko Dr Ngamije azatangira inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa “Global Malaria Program” guhera taliki ya 8 Mata 2023.
Dr. Ngamije azanye ubunararibonye buhambaye muri izo nshingano nshya kuko yakoze nk’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu biro bya OMS mu Rwanda, akaba yaranamaze imyaka 10 ahuza ibikorwa byo gukusanya ubushobozi no gushyira mu bikorwa imishinga ihuza abafatanyabikorwa batandukanye ba Minisiteri y’Ubuzima.
Dr. Ngamije yahawe inshingano z’ubuyobozi zitandukanye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda kuva mu 1995.
By’umwihariko guhera mu 2020 ubwo yari ayoboye Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje umwihariko mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda ntangarugero mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’imyaka ibiri.
Nk’Umuyobozi wa Gahunda Mpuzamahanga yo kurwanya Malariya, Dr.Ngamije yitezweho kuzaba ayoboye itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukumira no kurwanya Malariya ku Isi.
Dr. Ngamije ahawe inshingano zo kurwanya Malariya ku Isi mu gihe ibihugu bitandukanye byugarijwe n’icyo cyorezo kuko abagera kuri kimwe cya kabiri ku Isi bafite ibyago byo kucyandura.
Mu bice aho Malariya yiganje, abana bato n’ababyeyi batwite ni bo bazahazwa na yo cyane kugeza n’ubwo ishobora kubambura ubuzima.
Imbaraga zashyizwe mu kuyirwanya guhera mu mwaka wa 2000, zivugwaho kuba zaratanze umusaruro ufatika.
Mu ngamba zashyizwe mu bikorwa harimo kugabanya gukwirakwiza agakoko gatera Malariya binyuze mu ngamba zirim0 gutema ibihuru no gusiba ibinogo by’amazi aho abantu batuye, gukwirakwiza no korohereza abaturage kubona imiti ya Malariya, gutanga inzitiramibu n’imiti yica imibu n’ibindi.
OMS yishimira ko ibyo byagize uruhare mu kugabanya umutwaro wa Malariya ku Isi, aho yibasira cyane ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.