Dr Biruta yavuze igitera amahanga kwihunza ibya Jenoside muri RDC

“Impamvu bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga bagenda biguru ntege mu kwemeza Jenoside itegurwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni uko bizana n’inshingano zo gutabara no kuyihagarika. Bihunza izo nshingano ariko twe dukomeza kuzibibutsa.”
Byagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, mu butumwa yagejeje ku bahagarariye imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bahuriye mu nama i Kigali kuri uyu wa Kane taliki 23 Werurwe 2023.
Minisitiri Dr. Biruta yavuze ko mu gihe hari raporo zitandukanye zemeza ibya Jenoside yatangiye gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC abagize Umuryango Mpuzamahanga bamwe na bamwe ntibakozwa ibyo kwemezwa ko ihari.
Dr Biruta yavuze ko kwemeza ko Jenoside ihari bijyana n’inshingano zo kuyihagarika, ati: “Mu kwihunza inshingano zo kurinda abasivili no guhagarika Jenoside muri RDC, abagize Umuryango Mpuzamahanga bakoresha amagambo ateye urujijo mu mbwirwaruhame zabo bagaragaza ikibazo gihari nk’imvugo z’urwango.”
Mu kwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize, Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukururu w’Umuryango w’Abibumbye ku kurwanya Jenoside Alice Wairimu Nderitu, yatanze umuburo yamagana urugomo rwarimo rufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC.
Icyo gihe yavuze ko urwo rugomo rukabije n’ubwicanyi, ari ikimenyetso kiburira ko mu Karere Jenoside yabayemo mu bihe byashize hashobora kongera gukorwa indi mu gihe ntacyaba gikozwe.
Minisitiri Dr. Biruta yagarutse no ku ntambwe ikomeje guterwa mu gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na RDC, ashimangira ko ikibazo ibihugu byombi bifitanye hari uburyo cyakemurwamo, gusa ngo ikibuze ni ubushake bwa Guverinoma.
Yagize ati: “Umurongo wo gukemura ibibazo urahari, ikibuze ni ubushake ku ruhare rwa Guverinoma ya RDC, kugira ngo ibibazo bibone umurongo, kandi ibyumvikanyweho bishyirwe mu bikorwa. Naho ku ruhande rw’u Rwanda twebwe turiteguye, twatanze umusanzu wacu, kugira ngo ibyo bibazo bikemuke”.
Yanavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zihamye zo kurinda ubusugire n’inkike zarwo kugira ngo Abanyarwanda, cyane cyane abatuye ku mipaka badahutazwa bitewe n’ubufatanye bw’ingabo za Leta (FARDC) umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abayobozi b’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda na bo basanga kuba amahanga arebera mu gihe hari ibimenyetso bigaragaza ko mu Burasirazuba bwa RDC hari gukorwa Jenoside ari ikibazo giteje inkeke.
Visi Perezida w’Ishyaka PDC Emmanuel Gatera, yagaragaje uburyo ku mbuga nkoranyambaga hakomeza gukwirakwizwa ubutumwa buhabwa imbaraga n’imitwe yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside nka FDLR, ndetse anashimangira ko ababukwirakwiza bose bakwiye kunyomozwa.
Perezida w’Ishyaka PSP Alphonse Nkubana, yibajije impamvu Umuryango Mpuzamahanga unaceceka ku bushotoranyi RDC ihoza ku Rwanda byiyongera kuri Jenoside yibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Komiseri muri RPF Inkotanyi Tito Rutaremara, na we yavuze ko mu gihe hakorwa Jenoside igihugu icyo ari cyo cyose kiba gifite inshingano zo gutabara no kuyihagarika.
Yakomeje agira ati: “Izo mpungenge zagaragajwe ntizikwiye kugarukira ku kubikurikirana gusa. Ibi ni byo byabaye hano mu 1994. Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga n’igihe yashyirwaga mu bikorwa; Umuryango Mpuzamahanga warareberaga gusa.”
Asanga Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu butumwa bwo kugarura amahoro zifite inshingano zo kugenzura iby’ibyo bibazo zikabivugutira umuti mu maguru mashya.