Dosiye ya Hategekimana waketsweho gukwiza ibihuha yagejejwe mu Bushinjacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko dosiye iregwamo Hategekimana Emmanuel yagejejwe mu Bushinjacyaha. Akekwaho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha hifashishijwe urusobe rwa mudasobwa.
Hategekimana yumvikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bateguye umugambi wo kugira ngo Pasiteri Théogène wamenyekanye nka ‘Inzahuke’ ajye mu Bugande.
Mu kugaruka kwe ngo abantu bagera ku 10 bashatse kumushyira hafi ya sitasiyo byabakundira ariko ngo kuko bagomba kunywa amaraso ye bashatse ukundi babigenza.
RIB iherutse gutangaza ko mu ibazwa rya Hategekimana, yivugiye ko ngo yatangaje ibyo agamije kumenyekana.
Hategekimana Emmanuel akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha mu gihe Kwizera Pacifique nyiri Impanuro TV, Imanirahari Pascal nyiri Imanirahari TV na Mushinzimana Samuel nyiri Urugendo online TV bakurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ingingo ya 39 y’Itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga isobanura ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.
Ingingo ya kabiri y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange isobanura ko icyitso ari umuntu wafashije uwakoze icyaha mu byagiteguye, bigaragarira muri kimwe mu bikorwa birimo ufasha uwakoze icyaha mu byagiteguye, mu byoroheje imikorere yacyo cyangwa mu byakinononsoye kandi yarabikoze abizi, cyangwa uwashishikaje uwakoze icyaha.
Thomas Mugiraneza says:
Gicurasi 29, 2024 at 6:09 pmAMAKURUYIBIHUHA AGIRA INGARUKA KUMBAGA YABANTU NYAMWISI KUKO IBIBYAHA NIBIBAHAMA BABIHANIRWE BYINTANGARUGERO.