Dj Briane yababajwe no kumvikana mu mashusho y’urukozasoni

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umwe mu bakobwa b’abahanga mu kuvanga umuziki bakunzwe mu Rwanda, Gateka Briane uzwi nka Dj Briane, avuga ko yababajwe cyane no kuba izina rye ryarumvikanye mu mashusho yafashwe na Emelyne na Mugenzi we, ubwo bayifataga bambaye ubusa babyina banywa inzoga.

Muri ayo mashusho umwe yabuzaga mugenzi we kumukora ku myanya y’ibanga, undi akamubwira ko Briane yamusabye kuhamurindira.

Aganira n’itangazamakuru, Dj Briane yatangaje ko kuva yabatizwa arimo kurwana urugamba rwo guhinduka, ku buryo yababajwe no kubyumva.

Ati: “Bariya bana turaziranye, twarasangiye inzoga ariko ntabwo ubuzima twabanyemo bugomba kungarukira. Niba bo barabigumyemo njye nkabivamo, ntabwo bivuze ko icyo kigare nkikirimo. Erega umuntu arahinduka mwa bantu mwe, nanjye ziriya videwo zisohoka narabahamagaye ndababaza nti kubera iki mwamvuze mu bintu byanyu ntabirimo, barambwira ngo twari turi hayi (Haigh).”

Dj Briane avuga ko ayo mashusho yasohotse ari murusengero, ariko byamuciye intege bikanamubabaza.

Yongeraho ati: “Reka nkubwize ukuri, twari turi mu masengesho y’iminsi 7, binca intege ndavuga nti ariko se Mana yanjye ko njya gusenga nkagerageza kwitwararika ariko nkajya kumva nkumva umuntu ancometse mu bintu runaka, ejo nkumva n’undi gutyo, gutyo? Nacitse intege mara icyumweru ntajya gusenga, mvuga nti ese abantu bazajya bambona mu rusengero ejo banyumve mu bintu by’amafuti?”

Uyu muvanzi w’imiziki, avuga ko gusubira gusenga byatewe n’umwe mu bakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), baganiriye ubwo yari agiye gupimwa ibiyobyabwenge, akamubaza imbogamizi ahura na zo.

DJ. Briane yamubwiye n’iby’uko yahagaritse gusenga icyumweru cyose, amusubiza ko urugendo rw’Umukirisitu ruba rwuzuyemo ibigeragezo bityo adakwiye gucika intege.

Avuga ko yatangiye urugendo rwo gukora ibikorwa byiza bimutandukanye na Briane wa kera atarakira agakiza, kubera ko yasobanukiwe neza ko umuntu uri mu rugendo rwo guhinduka iyo atabikoze ashobora gusubira inyuma.

DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi tariki 9 Kanama 2024 hamwe n’abandi bayoboke bashya b’Itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church, riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

DJ Briane avuga ko azongwa n’ibigeragezo ahura na byo mu rugendo rwa gikirisitu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE