Desire Luzinda yashimiye Levixone

Ubwo bari bamaze gukora isezerano imbere y’Imana n’abantu, umuramyi Desire Luzinda yashimiye Levixone amushimira urukundo yamukunze.
Yabigarutseho ku wa 15 Kanama 2025, mu bukwe bwabo ubwo yashyize amavi hasi ahitamo gushimira abantu batandukanye, ageze ku mugabo we amushimira byimazeyo ku bwo kumukunda atitaye ku cyo ari cyo cyose.
Ni ubukwe bwari bugoye kubutandukanya n’igice cyo kuramya no guhimbaza Imana gisanzwe kiba mu materaniro asanzwe mu nsengero zitandukanye, kuko bwaranzwe n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ziganjemo iz’aba bahanzi bombi n’iz’abandi bahanzi, uyu mugore yifashishije indirimbo ye maze ashima Imana n’abantu.
Yifashishije amagambo yo mu ndirimbo ye yagize ati: “[Sinzingera ntera intambwe isubira inyuma ukundi], ubwo bwari ubuhanuzi bwanjye nihanuriraga, mvuga ngo aho navuye sinzasubirayo, umutima wanjye ntuzahakumbura ariko ntizari imbaraga zanjye.
Ibyifuzo byanjye ahubwo zari imbaraga z’umwuka wera w’Imana kandi ndayishima ko uru rugendo rutabaye urwanjye, nizeye ko ruzigera ruba urwanjye uretse ibitangaza bye gusa.”
Akomeza ashimira abababaye hafi mu rugendo rw’ubukwe bwabo abashoboye kwifatanya na bo n’abatabishoboye hamwe n’ababakurikiye mu buryo bw’ikoranabuhanga ababwira ko urukundo baberetse batazarufata nk’ikintu kiraho ashimira umugabo we.
Ati: “Ndashima Imana yatugejeje kuri uyu munsi njye n’umugabo wanjye nkunda cyane. Mwita Umwami wanjye kubera ko ar’umwami wanjye koko, kandi Imana ndayishimye kumpa umugabo unkunda, kuva yambwira ko ankunda ntiyigeze ampa impamvu zo gushidikanya. Ndagushimira warakoze kunkunda mu bitutsi, mu magambo yavuzwe mu buzima bwose warankunze cyane.”
Desire Luzinda yakomeje ashimira imiryango yombi yabatoje kubana neza, kubaha no gukundana ndetse no kudasakuza igihe bageze mu bihe bibakomereye ahubwo bagatuza bagasenga, abahamiriza ko uwo muco azawukomeza.
Byari ibirori byabanjirijwe no kwambika impeta y’urukundo byabaye tariki 21 Nyakanga 2025, byakurikiwe n’umuhango yo gusaba no gukwa ibyitwa (Okukyala) byabaye tariki 12 Kanama 2025, bikaba byasojwe no gusezerana imbere y’Imana n’abantu byabaye tariki 15 Kanama 2025.
Urukundo rwabo rwakunze kurwanywa n’abatari bake nkuko uyu mugore yabigarutseho akenshi bashingira ko uyu mugore asanzwe afite umwana w’imyaka 21. Ikindi ni uko uyu mugore arusha umugabo imyaka umunani kuko yavutse mu 1984 mu gihe umugabo yavutse 1992.

