Denmark: Umusore witwaje intwaro yiraye mu isoko yica batatu

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu nyubako y’isoko rusange rya Copenhagen muri Denmark habereye ibiteye ubwoba ubwo ku Cyumweru humvikanaga amasasu yahitanye abantu batatu abandi bantu benshi bagakomereka. Iyo nyubako iherereye mu bilometero bitanu werekeza mu Majyepfo y’Umujyi wa Copenhagen.

Polisi ya Denmark iratangaza ko yataye muri yombi umusore w’imyaka 22 wari witwaje intwaro ukekwaho kuba ari we wivuganye abo baturage bari bahuriye mu iguriro bahaha ibicuruzwa bitandukanye, abandi bafatira amafunguro muri iyo nyubako y’iguriro itangirwamo serivisi zinyuranye (shopping mall).

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko icyo gitero cyaje gitunguranye mu gihe abaturage benshi bo muri Denmark bari bagize icyumweru cy’umunezero, cyane ko icyo gihugu cyakiriye ibyiciro bitatu by’isiganwa ku magare rya Tour de France ryitabiriwe n’ibihumbi by’abaturage aho abarushanwa banyuraga mu mihanda itandukanye y’Igihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Denmark Mette Frederiksen, yatangaje ko Denmark yibasiwe n’icyo gitero cy’ubwicanyi cyibasiye imiryango yari yateraniye guhaha no gusangira ibyo kurya, abana, ingimbi n’abangavu ndetse n’abakuze bose bakaba bagizweho ingaruka n’icyo gitero.

Yagize ati: “Umujyi wacu mwiza kandi uzwiho kuba utekanye, wahinduwe isibaniro mu masegonda make. Ndagira ngo  nsabe abaturage ba Denmark gushyira hamwe kandi bagashyigikirana muri ibi bihe bikomeye.”

Polisi ya Copenhagen yatangaje ko nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu, hoherejwe abashinzwe umutekano, ndetse abaturage basabwa gukomera mu gihe barimo gufashwa n’inzego gishinzwe umutekano.

Amashusho yagaragajwe n’ibitangazamakuru byo muri Denmark, yerekana abaturage bari bamazwe n’ubwoba basohoka mu nyubako y’isoko biruka.

Ukwekwa yafashwe ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 58 (17:58) z’amasaha yo muri icyo gihugu. Polisi yahise ishakisha inyubako yose ndetse kugeza n’ubu haracyahigwa abafatanyije n’umusore wafashwe mu kugaba icyo gitero.

Umuyobozi wa Polisi ya Denmark Soren Thomassen, yagize ati: “Tugiye gukora iperereza ryimbitse kandi hatangiye ibikorwa byagutse byo guhiga abakekwa I Copenhagen kugeza ubwo tuzaba duhamya ko nta basigaye, cyangwa ko uriya musore yabiteguye akanabikora ku giti cye.”

Thomassen yavuze ko abishwe ari umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 ndetse n’umusore n’inkumi, mu gihe abandi benshi bakomerekejwe n’urufaya rw’amasasu bakaba barimo batatu bakomeretse bikomeye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ubwo bwicanyi butari bushingiye ku irondaruhu cyangwa irondakoko n’irondakarere, ariko ngo ibyavuye muri iryo perereza bishobora guhinduka.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 4, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE