Demokarasi iha urubuga abaturage – MINALOC

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yagaragaje uruhare rw’Inzego z’ibanze mu kwimakaza imiyoborere idaheza n’uruhare rw’abaturage mu kugaragaza no kwikemurira ibibazo.

Ni ubutumwa yagarutseho ku wa Kane mu Nteko Ishinga Amategeko, ahabereye inama nyunguranabitekerezo ku kwimakaza demokarasi mu Rwanda. Hakaba harazirikanwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi

Yagize ati: “U Rwanda rwahisemo kuvoma ibisubizo mu muco wacu: gusangira ubutegetsi, guhitamo icyerekezo cy’igihugu, Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki, ubutabera bwunga, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, uruhare rw’abaturage, kwimakaza demokarasi idaheza binyuze mu matora”.

Minisitiri Musabyimana yagaragaje kandi ko imiyoborere myiza ishingiye kuri demokarasi.

Yagize ati: “Uruhare rw’Inzego z’ibanze ruhera ku gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage; guha abaturage ijambo mu bikorwa; gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwitorera abayobozi no gutanga ibitekerezo no kwita ku byiciro byihariye”.

Yanagarutse ku biteganyijwe gukorwa hagamijwe gukomeza kwimakaza imiyoborere idaheza mu Nzego z’ibanze harimo kongerera ubushobozi inzego zegerejwe abaturage cyane cyane urwego rw’Akagari, kwegereza abaturage serivise z’ibanze zigatangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 30, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE