DCG Ujeneza yakiriye mu biro bye umuyobozi muri Kaminuza ya Kent State

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yakiriye mu biro bye Prof. Neil Cooper, umuyobozi ushinzwe amasomo ajyanye n’amahoro no gukemura amakimbirane muri Kaminuza ya Kent State yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nkuko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwa X, ibiganiro by’abayobozi bombi byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi, Kacyiru kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025.
Yagize iti: “Ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent State no gukomeza kubushimangira mu bijyanye no kubaka ubushobozi.”
Umubano wa Polisi y’u Rwanda na Kaminuza ya Kent State, ugaragarira mu ngeri zitandukanye kuko nko muri Nyakanga 2023, abanyeshuri 15 biga muri iyi Kaminuza basuye Polisi y’u Rwanda muri gahunda y’ingendoshuri bagira zigamije guhuza amasomo yo mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi.
Polisi y’u Rwanda yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya Kent State, mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi.
Ni amasezerano yitezweho gushimangira ubufatanye bushingiye ku guteza imbere ubumenyi n’umuco binyuze mu guhuriza hamwe no gufashanya mu byerekeranye n’uburezi n’ubushakashatsi.
Mu mwaka wakurikiyeho wa 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza ya Kent State ushinzwe uburezi, Marcello Fantoni n’itsinda ry’intumwa 20 yari ayoboye.
Baganirijwe ku bijyanye n’uruhare rw’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha binyujijwe mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.
Kaminuza ya Kent State yo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanafunguye ku mugaragaro ishami ryayo mu Rwanda, aho itanga ubumenyi bukenewe ku rwego mpuzamahanga.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri shami wabereye ku Cyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda (UR), muri Mutarama 2023.
Kaminuza ya Kent State yashinzwe mu 1910 mu mujyi wa Kent muri Leta ya Ohio, ikaba imaze kwigwamo n’abanyeshuri basaga 41 000 ubariyemo n’abiyigamo ubu. Izwiho gutanga uburezi bufite ireme ku rwego muzamahanga.
Kent State University ni Kaminuza imaze imyaka irenga 110 ishinzwe. Yatangiranye abanyeshuri 34 nyuma igenda ikura ku buryo mu 2023 yabaruraga abarenga 270 bayizemo bakiriho.
