Davido yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yafatiwe muri BK Arena

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Umwanditsi akaba n’umuririmbyi David Adedeji Adeleke umenyerewe nka Davido, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo Away, yafatiwe muri BK Arena,

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, uyu muhanzi ukomoka muri Nigeriya (Nigeria) akaba n’umwe mu bahanzi bahetse umuziki w’Afurika, yagaraje ko amashusho y’indirimbo ye Away yagiye ahagaragara ndetse ko iri mu zigize umuzingo (Album) we witwa Timless.

Uretse kuba aya mashusho ari meza n’indirimbo ikaba yasamiwe hejuru n’abakunzi b’ibihangano bye, ikiyongeraho ni uko amwe mu mashusho y’iyo ndirimbo yafatiwe muri BK Arena.

Uyu muzingo (Timeless), ugizwe n’indirimbo 17, hakaba harimo indirimbo zirenga 5 yafatanyije n’ibindi byamamare muri muzika.

Uretse indirimbo Away, Davido azwi cyane mu ndirimbo nyinshi, harimo Un avalable, Na Money, Feel n’izindi.

Timeless ni umuzingo wa kane wa Davido, ugiye kumara umwaka ushyizwe ahagaragara, kuko wahashyizwe ku wa 31 Werurwe 2023.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Werurwe 13, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE