Davido yagaragaje urugo nk’urwitwazo rwo kwicisha irungu abakunzi be

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image
Davido na Chioma baheruka gusezerana imbere y'Imana tariki ya 11 Kamena 2025

Umuhanzi wo muri Ngeria Davido, yagize gushinga urugo urwitwazo rwo kwicisha abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga irungu, aho nyuma yo gukora ubukwe ashobora no kumara iminsi irenga itatu nta kintu ashyize ku mbuga nkoranyambaga.

Ni bimwe mu byo Davido yagarutseho ubwo yasobanuriraga umukunzi w’ibihangano bye, umukurikirana ku mbuga nkoranyambaga wifashishije imbuga nkoranyambaga akagaragaza ko akumbuye Davido.

Yanditse ati: “Davido nta kintu arashyira ku mbuga nkoranyambaga ze mu gihe cy’iminsi irenga itatu. Ndamukumbuye Idolo wanjye.”

Davido yanditse amusubiza ati: “Ngerageza gushaka akanya ngo mbereke ibikorwa byanjye ariko kuba umutware w’urugo ukaba se w’abana ntibyoroshye.”

Uyu muhanzi uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Afurika, akomeza asobanura ko yahisemo kugabanya umwanya munini amara akoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo abonere umwanya abo mu rugo rwe cyane ko ashinze urugo vuba.

Abakunzi be bakomeje kumuserereza basa nk’aho batumva ibyo avuga neza umwe muri bo arandika ati: “None se ubu ko urimo kwandika umugore aracyaryamye? Cyangwa yagushatse atazi ko uri umuntu w’abantu, ukwiye kwiga kutatwicisha Irungu.”

Davido yahise yandika asa nk’umwumvisha ko ntacyo aramenya ati: “Igihe washyingiranywe n’umuntu ukubaka urugo uzabyumva.”

Davido avuze ibi mu gihe bamaze ukwezi kumwe asezeranye n’umugore we Chioma Adeleke imbere y’Imana mu bukwe bwabereye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Florida kuko basezeranye ku ya 11 Kanama 2025, bwabanzirijwe n’ibirori byo gushyingiranywa mu muco wa Nigeria, byabereye i Lagos muri Kamena 2025.

Davido na Chioma bakoze ubukwe bamaze igihe bakundana aho bari bamaze kubyarana abana batatu umwe muri bo akaba yaritabye Imana.

Davido yabwiye umukunzi w’ibihangano bye ko umunsi yagize urucyo bizatuma asobanukirwa
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE