Cyusa Ibrahim agiye gutaramira Abanyarwanda bari Uganda

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 24, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi w’injyana gakondo, Cyusa Ibrahim, kuri ubu urimo kubarizwa muri Uganda, yagaragaje ko we n’itorero Inganzo Ngari biteguye gutaramira abakunzi b’iyi njyana, abasaba kuzitabira igitaramo.

Biri mu byo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko we n’inganzo ngari biteguye gutaramira Abanyarwanda batuye muri Uganda.

Yanditse ati: “Abanyarwanda mutuye Kampala muze Cyusa n’Inganzo ngari tubataramire.”

Cyusa n’Inganzo ngari bagiye gutaramira abari muri Uganda nyuma y’iminsi mike basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, hagamijwe kunamira imibiri y’Abatutsi baharuhukiye, no kubasubiza agaciro bambuwe ubwo bicwaga.

Imwe mu nshingano ziri torero ribyina injyana gakondo, harimo no kumurika umuco nyarwanda binyujijwe mu mbyino, imikino n’indirimbo, ari nabyo bakomeje gukora hakurya y’imbibi z’u Rwanda, kubera ko amateka y’u Rwanda abafasha gusobanukirwa kurushaho, kuko kumurika umuco w’Igihugu bisaba ko uba uzi amateka yacyo neza.

Biteganyijwe ko iki gitaramo bise Cyusa n’Inganzo Ngari, kizaba tariki 25 Mata 2025, kikabera kuri Stade ya Lugogo.

Cyusa n’Inganzo Ngari, baherukaga gutaramana mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali muri Kamena 2024, ubwo Cyusa yamurikaga Album ‘Migabo’ yitiriye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

Mbere y’uko berekeza Uganda Cyusa n’Inganzo Ngari babanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama bunamira Abatutsi baruruhukiyemo
Cyusa n’Inganzo Ngari biteguye gutaramira Abanyarwanda batuye muri Uganda
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 24, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE