Cyeru kutagira amavomo bituma bavoma amazi y’ikiyaga cya Burera

Abaturage bo mu Kagari ka Ruyange, Umurenge wa Cyeru, mu Karere ka Musanze, bavuga ko kubera kutagira amavomo, bahisemo gukomeza gukoresha amazi y’ikiyaga cya Burera na bwo bageraho bakoze ingendo ndende, ibintu bibagiraho ingaruka mu gukoresha neza igihe no kwirinda indwara zikomoka ku mwanda.
Zirimabagabo wo mu Mudugudu wa Burabwa, avuga ko bakora ingendo ndende bamanuka imisozi berekeza ku kiyaga aho bakoresha amasaha menshi kugenda no kugaruka, bituma abana bakererwa ishuri mu bihe by’amasomo
Yagize ati: “Nta mazi tugira kuko kugira ngo tugere ku kiyaga dukoresha amasaha 3, tekereza ko mu Kagari nk’aka kangana gutya harimo ka robine kamwe nako kazana amazi igitonyanga. Twahisemo aho gukomeza gukora inkomati na bwo ntituzane amazi twigira mu kiyaga na bwo tutajyayo ijerekani ni amafaranga 200, ibi bituma niyuhagira inshuro imwe mu cyumweru”.
Umusaza Buhahano Faustin ati: “Twahawe imihanda amashuri, amatara urabona ko tumeze neza ariko amazi ni cyo kibazo gikomeye, ibi rero bidukururira indwara zikomoka ku mwanda , hari ubwo binyobera nkakaraba amazi y’amarongorwa, ubu turimo kwibaza impamvu tubona baduha amashuri ariko ntitubone amazi, ubu ntabwo koga umubiri wose bitworohera pe “
Uyu musaza akomeza avuga ko kariya ka robine impamvu gakurura ibibazo birimo inkomati no guta igihe ku ivomo ngo biterwa n’ubuke bw’amazi
Yagize ati: “Tekereza ko robine yuzuza ijerekani imwe mu gihe cy’iminota 45, duhuriraho n’Imidugudu ya Burabwa, Runyenyeri, Rutabwa na Birihira ndetse n’ibigo by’amashuri nka Gs Ruyange noneho barimo kubaka TVT , ubu se ko nta mazi bazana ino turajya dusangira amazi y’ikiyaga? Tekereza ko kuri njye nkoresha amasaha abiri kugenda no kugaruka”.
Abo baturage bavuga ko hari ubwo abantu bakuru n’abana bagwa mu kiyaga, aha rero ngo bigasaba ko ababyeyi bamwe baha abantu bakuru abana babo ngo babaherekeze ku kiyaga banabavomere bakaba bifuza kongererwa amavomo, kandi nayo azana amazi menshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru Sebagabo Prince ashimangira ko amazi muri kariya gace ari ingorabahizi.
Yagize ati: “Ikibazo cy’ibura ry’amazi kirahari kubera ko amavomo ahari ni make ndetse n’ahari ntazana amazi ahagije, tekereza kugira ngo ivomo rimwe rihurirweho n’Imidugudu 9; ubu rero mu ngengo y’imari ya 2024 hari gahunda yo gukwiza amazi mu Midugudu yose, bivuze ko mu minsi iri imbere amazi azabageraho, ikibazo twakigejeje ku buyobozi bw’Akarere nabwo burimo kugikoraho”.
Umurenge wa Cyeru ugizwe n’utugari 3 ari two Rutare, Ruyange na Ndongozi, ukaba utuwe n’abaturage 13 800, bose amazi meza ngo ntarabageraho.
