CTC Gabiro yatsinze Special Force begukana igikombe cy’Intwari mu mikino ya Gisirikare (Amafoto)

Ikipe y’ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Gabiro (CTC Gabiro) ryegukanye igikombe cy’Intwari mu Ngabo z’Igihugu, nyuma yo gutsinda Ikipe y’Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces Penaliti 4-3 nyuma yaho amakipe yombi yari afite ubusa ku busa mu minota 90 isanzwe y’umukino.
Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, kuri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, wari umushyitsi mukuru, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’abandi.
Imikino yakinwe irimo kurasa, umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Handball, Netball no kwiruka ku maguru.
Iyi mikino yasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Mutarama, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare, yatangiye gukinwa tariki ya 7 Ukuboza 2022 muri siporo zirimo umupira w’amaguru, Gusiganwa ku maguru, Kumasha, Basketball, Volleyball na Netball
Umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatanu, wahuje Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe, Special Operation Forces n’Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Gabiro.
Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe bageze ku mukino wa nyuma basezereye Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bayinyagiye ibitego 5-1, mu gihe Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces) basezereye Diviziyo ya 5 bayitsinze igitego 1-0.
Isozwa ry’iyi mikino ryitabiriwe n’imbaga y’abatari bake barimo abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen, Mubarakh Muganga, Umugaba w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda.

Ni umukino watangiye wihuta amakipe yombi asatirana ariko ubona Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Gabiro risatirana imbaraga.
Ku munota wa 15, Niyonizeye Daniel yazamukanye umupira neza yihuta, awuhindura imbere y’izamu usanga Hakizamungu Sadone akina n’umutwe, umunyezamu Hakizimana Diogene umupira awushyira muri koruneri.
Mu minota 30, Special Operations Force yatangiye gusatira iniharira umupira cyane ariko amahirwe yabonwaga na Simbi Sano ntayabyaze umusaruro.
Mu minota 40, umukino wongeye gutuza ukinirwa cyane mu kibuga hagati ndetse n’uburyo bw’ibitego buragabanyuka ku mpande zombi.
Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, SOF yahushije igitego cyabazwe, ku mupira Sano yazamukanye yihuta ku ruhande rw’ibumoso asigarana n’umunyezamu bonyine ariko awuteye uca hanze gato y’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Amakipe yombi yongeye gutangirana imbaraga no mu gice cya kabiri.
Ku munota wa 58, SOF yazamutse neza yihuta, Matabaro Desire atera ishoti rikomeye, umunyezamu Manzi Yves umupira awushyira muri koruneri.
Mu minota 70, umukino watuje kuko amakipe yombi yakiniraga hagati cyane ubona yafunganye atirekura ngo asatire.
Ibi byatumaga uburyo bw’ibitego buba buke cyane ku mpande zombi gusa Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Gabiro rigakomeza kugaragaza imbaraga.
Ku munota wa 85, Sengoga Credeau yatsindiye igitego SOF ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko yaraririye bityo kirangwa.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Gabiro na Special Operations Force zinganya ubusa ku busa, hitabazwa penaliti.
CTC Gabiro yazitwayemo neza itsinda enye kuri eshatu, umukino urangira Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Gabiro ryatsinze Special Operations Force, ryegukana Igikombe cy’Intwari.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi imikino, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yagarutse ku mpamvu y’aya marushanwa n’indi mikino igiye kongerwamo.
Ati: “Imikino nk’iyi ifasha ingabo kugira umubiri muzima no mu mutwe ndetse no kwimakaza umuco wo guhatana no gusabana.”
Yakomeje agira ati “Amarushanwa nk’aya azakomeza ndetse azongerwamo indi mikino nka karate n’amagare kugira ngo akomeza gukuzwa.”
Mu bandi begukanye ibihembo barimo Ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Gako ryegukanye igikombe muri Handall, ni mu gihe Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) bahize andi makipe muri Volleyball. Ikipe ya Special Operations Force yahize andi mu kumasha ndetse no muri Basketball.

