Cricket: Ikipe y’u Rwanda U-19 mu bakobwa igiye kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Taliki 15-01-2023

Pakistan-Rwanda (Senwes Park-10h00)

Taliki 17-01-2023

Zimbabwe-Rwanda (Absa Puk Oval-10h00)

Taliki 19-01-2023

England-Rwanda (Absa Puk Oval-10h00)

Kuva taliki 14 kugeza 29 Mutarama 2023 muri Afurika y’Epfo hazabera ku nshuro ya mbere imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi mu mukino wa Cricket mu  cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023”.

Biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda ihaguruka i Kigali kuri iki Cyumweru taliki 01 Mutarama 2023 yerekeza muri Afurika y’Epfo aho izakomereza  imyiteguro mbere y’uko irushanwa ritangira.

Taliki 30 Ukuboza 2022 ni bwo iyi kipe y’u Rwanda yashyikirijwe ibendera ry’igihugu nk’ikimenyetso cy’uko bagiye bahagarariye igihugu ndetse banahabwa ubutumwa. Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya mbere izatangira taliki 14 isozwe 29 Mutarama 2023.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ishimwe Gisele (Hagati) ashyikirizwa ibendera ry’igihugu

Uyu muhango wabereye mu Ubumwe Grande Hotel mu Mujyi wa Kigali aho wari witabiriwe n’intumwa ya Minisiteri ya Siporo mu Rwanda “MINISPORTS”, abayobozi batandukanye mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, ababyeyi  ndetse   na bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ishimwe Gisele yatangaje ko kubona itike y’igikombe cy’Isi bitari byoroshye kuko bitabiriye imikino  yo gushaka itike ku rwego rw’Afurika muri Botswana  bahura n’amakipe 8 barayatsinda.

Akomeza avuga ko nyuma yo kubona itike biteguye bihagije ubu bakaba bagiye bafite intego yo kugenda bagakina umukino wabo mwiza kandi bizeye kuzitwara neza.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yatangaje ko imyiteguro yagenze neza aho bakinnye imikino ya gicuti itandukanye kandi ikipe imeze neza.

Yakomeje avuga ko iyo ugiye mu irushanwa uba wifuza kuryegukana ariko batazishyiraho igitutu. Ati : “Turashaka kuva mu cyiciro cy’amatsinda turifuza gusoreza mu makipe 6 ya mbere.”

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe n’u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe. Umutoza Leonard Nhamburo avuga ko bari kumwe n’amakipe akomeye ariko bose ari ubwa  mbere bagiye gukina iri rushanwa. Ati : “Ntabwo twagira ubwoba tuzakina umukino wacu mwiza  kandi turasabwa  gutsinda byibura umukino umwe tugakomeza mu cyiciro gikurikiraho.”

Perezida wa RCA,  Musaale Stephen  yatangaje ko iyi ari intambwe ya mbere ikomeye bateye kuko bari bamaze imyaka myinshi bitegura. Ati : “Gutwara igikombe cy’Afurika ukajya ku rwego rw’Isi ni ikintu gikomeye.”

Yakomeje avuga ko intego bihaye ari uko bakwitwara neza, ikipe y’u Rwanda ntizongere gushaka itike ahubwo ijye ibona itike ihoraho. Ibi bikaba bisaba ko izasoreza ku myanya itatu ya mbere mu itsinda igakomeza mu kindi cyiciro.

Perezida wa RCA,  Musaale Stephen  

Ati : “Turabyizeye kuko aba bakinnyi bamaze iminsi batsinda bafite inyota yo gukomeza gutsinda kandi bazabikora.”

Perezida wa RCA, Musaale yashimiye MINISPORTS ku bufasha bageneye ikipe burimo ishimwe bageneye abakinnyi ndetse n’inkunga batanze y’ibikoresho ikipe izifashisha.

Kayisire Jacques wari uhagarariye MINISPORTS yatangaje ko bishimira ko  aba bakinnyi bahesheje ishema igihugu babona itike y’igikombe cy’Isi. Yakomeje avuga ko babafashije ibishoboka mu kwitegura kandi babifurije amahirwe no kuzitwara neza muri iyi mikino.

Kayisire Jacques wari uhagarariye MINISPORTS

Uko imikino izagenda

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 16  aho agabanyije mu matsinda 4. Itsinda A ririmo Australia, Bangladesh, Sri Lanka na USA. Itsinda B rigizwe n’u Rwanda, u Bwongereza, Pakistan na Zimbabwe. Itsinda C ririmo Indonesia, Ireland, New Zealand na West Indies naho itsinda  D rigizwe na India, Scotland, South Africa na United Arab Emirates.

Muri buri tsinda amakipe azakina hagati yayo hanyuma 3 ya mbere akomeze mu kindi cyiciro “Super 6” aho  amakipe 3 yo mu itsinda A na D azajya mu itsinda rya mbere naho ayo mu itsinda B na C na yo ajye mu rindi tsinda.

Muri iki cyiciro naho amakipe azakina hanyuma abiri ya mbere muri tsinda  akomeze muri  ½ , ayitwaye neza azahurire ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda izatangira ikina na Pakistan taliki 15 Mutarama 2023 nyuma ikine na Zimbabwe taliki 17 Mutarama 2023 isoze imikino yo mu matsinda ikina n’u Bwongereza taliki 19 Mutarama 2023.

Muri Nzeri 2022 ni bwo iyi kipe y’u Rwanda yabonye itike nyuma yo kwitwara neza  ikegukana irushanwa ry’Afurika ryabereye muri Botswana.

Abakinnyi ikipe y’u Rwanda izifashisha

Ishimwe Gisele (Kapiteni), Uwase Merveille, Isimbi Henriette, Tumukunde Marie Josee, Uwase Giovannis, Niyomuhoza Shakila, Usabyimana Sylvia, Ishimwe Henriette, Ishimwe Divine, Murekatete Belyse, Uwera Cynthia, Muragajimana Cesarie, Irera Rosine, Uwera Cynthia na Zurafat Ishimwe.

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 31, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE