Cricket: Ikipe y’u Rwanda igiye gukina umukino wa kabiri  na Sierra Leone

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Cameroun 58-60 Nigeria

Sierra Leone 68-67 Ghana

Taliki 29-03-2023

Rwanda-Sierra Leone

Cameroun-Ghana

Kuri uyu wa Gatatu taliki 29 Werurwe 2023, ikipe y’u Rwanda irakina umukino wa kabiri mu irushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Cricket mu cyiciro cy’abagore “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023” ririmo kubera i Lagos muri Nigeria.

Ku munsi wa mbere, taliki 27 Werurwe 2023, ikipe y’u Rwanda yatsinze Ghana. Ubwo haza kuba hakinwa imikino y’umunsi wa 3, ikipe y’u Rwanda irakina na Sierra Leone. Uyu mukino urabera ku kibuga cya Tafawa Balewa Square Cricket Oval guhera saa tatu n’iminota 30 (09h30) i Lagos akaba ari saa yine n’iminota 30 (10h30) i Kigali.

Undi mukino uteganyijwe, ikipe ya Cameroun irakina na Ghana. Aya makipe yombi  nta mukino n’umwe aratsinda.

Mu mikino y’umunsi wa kabiri yabaye taliki 28 Werurwe 2023,  ikipe ya Nigeria yatsinze Cameroun.

Mu wundi mukino wabaye, ikipe ya Sierra Leone yari yatsinzwe na Nigeria ku mukino wa mbere yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Ghana.

Kubera iyi ntsinzi, Perezida wa Repubulika ya Sierra Leone, Julius Maada Wonie Bio abinyujije ku rubuga rwe rwa “Twitter” yashimiye iyi kipe uko yitwaye anagaragaza ko iterambere ry’imikino yose ari icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwe  anizeza iyi kipe ko bazakomeza kuyishyigikira.

Kuri ubu ikipe ya Nigeria ni yo iyoboye urutonde aho imaze gutsinda imikino ibiri ikaba ifite amanota 4, ku mwanya wa kabiri hari ikipe y’u Rwanda, Sierra Leone ikaza ku mwanya wa 3 aho zose zifite amanota 2, ikipe ya Ghana iri ku mwanya wa 5 naho Cameroun iri ku mwanya wa 6 zose nta nota na rimwe zifite.

Iri rushanwa “NCF Women’s T20 International Cricket Tournament 2023” ryatangiye taliki 27 Werurwe 2023 ryitabiriwe n’amakipe 5 ari yo Nigeria, Ghana, Sierra Leone, Cameroun n’u Rwanda. Aya makipe agomba gukina hagati yayo hanyuma ikipe ya 1 n’iya 2  zizahatanire igikombe naho iya 4 n’iya 3 zihatanira umwanya wa 3.  Ikipe y’u Rwanda ni yo yegukanye igikombe cy’iri rushanwa ubwo ryakinwaga ku nshuro ya mbere umwaka ushize wa 2022 itsinze ikipe y’igihugu ya Nigeria ku mukino wa nyuma.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 28, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE