Cricket : Haratangira imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi mu itsinda B

Taliki 01-12-2022
Tanzania-Sierra Leone (Gahanga-9h30)
Ghana-Eswatini(IPRC Kigali-9h30)
Nigeria-Mozambique (Gahanga-13h45)
Eswatini-Gambia (IPRC Kigali-13h45)
Kuva kuri uyu wa Kane taliki 01 kugeza 09 Ukuboza 2022 mu Rwanda haratangira kubera imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2024 mu mukino wa Cricket mu bagabo “ICC Men’s T20 World Cup 2024” ku rwego rw’Afurika mu itsinda B “ICC Men’s T20 World Cup Africa Sub-regional Qualifier Group B”.
Iri tsinda rigizwe n’amakipe 8 ari Cameroon, Eswatini, Gambia, Ghana, Mozambique, Nigeria, Sierra Leone na Tanzania. Imikino izabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Gahanga no muri IPRC Kigali. Aya makipe azakina hagati yayo hanyuma abiri ya mbere akomeze mu cyiciro cya cyo gushaka itike “Africa Regional Finals”.

Ku munsi wa mbere w’iyi mikino yo mu itsinda B, ikipe ya Tanzania irakina na Sierra Leone i Gahanga (09h30), Ghana ikine na Eswatini muri IPRC Kigali (09h30).
Ikipe ya Nigeria irakina na Mozambique i Gahanga (13h45) naho ikipe ya Eswatini ikine na Gambia muri IPRC Kigali (13h45).
Mbere yo gutangira iyi mikino, taliki 30 Ugushyingo 2022, ba kapiteni b’amakipe yitabiriye uko ari 8 bafatiye amafoto ku gikombe bagiye guhatanira nk’uko bisanzwe bikorwa ndetse bari kumwe n’abatoza babo bagirana ikiganiro n’itangazamakuru aho bagaragaje ko biteguye kwitwara neza ndetse no kubona itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma.
Amakipe abiri azitwara neza mu itsinda B aziyongera kuri Kenya n’u Rwanda zitwaye neza mu itsinda A ndetse na Namibia, Uganda na Zimbabwe zo zitakinnye iyi mikino y’amajonjora ya mbere maze zikine irushanwa ryo gushaka itike rya nyuma “Africa Regional Finals” rizabera muri Nambia mu Kwakira 2023. Aya makipe azakina hagati yayo hanyuma amakipe abiri ya mbere abone itike y’igikombe cy’ Isi “ICC Men’s T20 World Cup 2024” kizabera muri USA na West Indies muri Mutarama 2024.