CP Kabera yatangaje ko hagikenewe abandi bapolisi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP J.B Kabera, atangaza ko hakenewe abandi bapolisi kugira ngo Polisi y’u Rwanda ishobore kuzuza inshingano zayo mu kurinda ituze ry’Abanyarwanda.

Yabigarutseho ubwo hasozwaga amahugurwa y’abapolisi bato basaga 1000 bari barangije amahugurwa mu gihe cy’umwaka bari bamaze mu ishuri rya polisi rya Gishari (PTS) riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

CP Kabera avuga ko abapolisi barangije amahugurwa atari benshi kubera ko ngo Polisi igikeneye abandi bapolisi.

Ati “Ngira ngo no mu kwezi gushize twatanze itangazo dushishikariza Abanyarwanda babishaka, babyifuza bujuje ibisabwa, […] bigaragara ko dukeneye abandi bapolisi.

Abarangije amahugurwa ntabwo ari benshi dukurikije inshingano za polisi zo kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo no gukora akazi gatandukanye kajyanye n’umutekano n’ituze ry’Abanyarwanda”.

Ashimangira ko abapolisi bakenewe ariko ko abarangije amahugurwa ari izindi mbaraga ziyongereye muri Polisi y’u Rwanda kandi zizagira akamaro cyane kuko bazajya hirya no hino mu Ntara ndetse no mu Turere.

Polisi itangaza ko hari abandi bashobora kujya mu mitwe yihariye.

Ati: “Birumvikana ko Polisi icyubaka ubushobozi, bwaba kongera umubare w’abapolisi ariko noneho n’ibikoresho bazajya bakoresha”.

Abarangije amahugurwa basabwa ko amasomo bigiye i Gishari ataba imfabusa ahubwo agomba kuba ishingiro ry’ibyo bazakoresha mu kazi.

Ikindi gikomeye cyane ngo ni ukugira imyitwarire myiza cyane cyane ko hari ibisabwa kugira ngo abapolisi bakore akazi.

Basabwa gukora kandi bakuzuza inshingano zabo, bitwara neza mu bapolisi bagenzi babo, mu giturage, kandi ngo bagahesha isura nziza Polisi y’u Rwanda.

CP Kabera, Umuvugizi wa Polisi, agaragaza ko gukorana neza n’abaturage ari ikintu gikomeye cyane kubera ko ngo abapolisi batacunga umutekano bonyine badakoranye n’abaturage.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni uko icya mbere bakwiye guha amakuru abapolisi aho bari hose bakavuga bati tubonye ikintu runaka cyahungabanya umutekano reka turebe uburyo twageza amakuru kuri Polisi.

Icyo tubizeza bose ni uko abapolisi tugomba kubaba hafi ariko n’abapolisi ubwabo bamenye ko ubuyobozi bwabo bubegereye kugira ngo buzuze inshingano zabo”.

Polisi y’u Rwanda imaze kubaka ubushobozi mu mashami atandukanye harimo ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, irishinzwe ibikorwa by’ubutabazi no kuzimya inkongi z’umuriro, irigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse no mu yandi mashami.

Twibutse ko Polisi y’igihugu ikora ibikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Sudani y’Amajyepfo, muri Centrafrique no muri Mozambique.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 3, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE