COVID-19: Laboratwari ya Rubavu yemerewe gutanga ibipimo mpuzamahanga

Laboratwari yo ku Bitaro Bikuru Gisenyi ni imwe mu zigera ku 8 mu gihugu ziri hirya no hino zemerewe gupima COVID-19, ibipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga. Iyo labotwari yongerewe ubushobozi mu buryo bw’ibikoresho ndetse abaganga bagahugurwa.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere bya Gisenyi, Dr. Tuganeyezu Oreste, yatangarije itsinda ry’abanyamakuru bandika inkuru ku buzima ko Laboratwari yo muri ibyo bitaro yari isanzwe, gusa yongerewe ubushobozi.
Ati: “Laboratwari si nshya ahubwo icyakozwe iy’ibitaro yongerewe ubushobozi. Tugitangira gupima abanduye COVID-19 byari byoroshye, twe hano hiyongereyeho uburyo bwimbitse bwo gupima PCR, kuko yo ikwereka uduce twa virusi turi mu maraso. Mu rwego rwo kugira ngo labo ibashe gupima ibipimo byemewe ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu mu Rwanda hari labo 8 zemewe gufata ibisubizo bya PCR muri EAC”.
Yongeyeho ati: “Ibitaro bifite uburyo bwo gupima COVID-19 ku buryo bwimbitse (PCR) ari mu baturage, ahahurira abantu benshi, haba mu bigo by’ubuvuzi, haba mu modoka n’ahandi hose, ingamba zo kwirinda zashyizwe mu bikorwa”.
Ikindi yagarutseho ni ikijyanye n’imicungire y’abarwaye, bashyirwaga ahantu hamwe ku Kigo Nderabuzima cya Rugerero cyakoreshwaga ku rwego rw’Akarere, kugeza igihe umuntu yashoboraga kurwarira iwe mu rugo.
Ibitaro byashyiriweho ahantu hihariye harwarira umurwayi urembye, mu kubitaho ibitaro byafatanyaga n’Akarere na RBC mu gutanga ibikoresho byose bikenewe.
Ngoga utuye mu Murenge wa Gisenyi we, yavuze ko muri rusange abona abantu bafatwa ikizamini cyoroshye (test rapide), ariko hari n’ikindi njya numva gikomeye kinahenze gikenerwa akenshi n’abagiye mu mahanga.
Yagize ati: “Ku bigo nderabuzima mbona bahapimira ibizamini bagahita batanga ibisubizo. Numva ngo hari n’ikindi kizamini gikomeye gikoreshwa n’abajya mu mahanga”.

Sobanukirwa igihe hafatwa ikizamini cya PCR
Mu gupima COVID-19, hashobora gukoreshwa uburyo bwihuta (Test Rapide) cyangwa ubundi bwimbitse (PCR).
Ntirushwamaboko Innocent ushinzwe Laboratwari mu Bitaro bya Rubavu yasobanuye ko iryo suzumiro ryari risanzwe ahubwo icyakozwe hongewemo ibikoresho kandi abaganga bahabwa n’ubundi bumenyi, kandi ko ikizamini cya PCR gikorerwa umuntu wagaragajwe n’ikizamini cyihuta, Test Rapide ko arwaye.
Yagize ati: “Ugaragaje ko arwaye yapimwe mu buryo bwihuse tumupimira PCR. Hari abakorerwa ikizamini kiboneka mu gihe gito ndetse hakaba n’abashobora gukorerwa PCR ni ikizamini gishobora kwerekana niba uriya muntu wagaragajwe n’icyihuta, hakarebwa niba igisubizo gisa n’icyo cyabonetse.
Ni ikizamini gishobora gupima COVID-19 ndetse rimwe na rimwe umuntu wayikize ariko atarakira mu mubiri neza akaba yagaragaraho ko akiyifite ariko PCR yo yerekana ko wa muntu yakize nta COVID-19 agifite”.
Yongeyeho ko hari n’abaza bagahita bakorerwa PCR, barimo nk’abagiye kwitabira inama, abagiye kujya mu mahanga bo bahita bapimwa PCR nta kindi kizamini gikorwa, kuko hari ibihugu bibigira itegeko mbere yo kubyinjiramo,umuntu agomba kuba yipimishije mu buryo bwimbitse, bagahabwa icyangombwa binyuze muri RBC.
Ntirushwamaboko yatangaje ko uretse COVID-19 iyo laboratwari ishobora no gupima ibindi byorezo. Ati: “Izi mashini dufite ntizipima COVID-19 gusa, ahubwo ubu dushobora no gupima Fievre jaune”.
Yakomeje asobanura ko mu minsi ya mbere bakiraga abantu benshi bapimwaga COVID-19, ariko ko imibare yagabanyutse.
Ati: “Mu muinsi ya mbere, ubushobozi bwo kwakira abantu kuri Labo bwari buhari, bwo gupima abantu bose bashoboka kuko hari igihe twakiraga abarenga 100, ndetse na 200 abo ngabo tukabapima dukoresheje gusuzuma ku buryo bwihuta ndetse na PCR. Imashini zirahari n’abakozi babihuguriwe barahari.
Ubu uko duhagaze mu bushobozi bwo gupima, mbere twari dufite abantu benshi kuko abo twakiraga barimo abaturanyi bo muri Congo, hari igihe twakiraga abarenga 100, ndetse na 200 abo ngabo tukabapima dukoresheje gusuzuma ku buryo bwihuta ndetse na PCR. [….] Ubu dushobora kwakira abantu 30, 50, 10 biterwa n’impamvu z’abaza kwipimisha. Ugereranyije ubu abarwayi baragabanyutse”.
Mu gusoza ikiganiro kandi yanavuze ko COVID-19 itarangiye burundu, abantu bakomeza kwirinda no kugana kwa muganga mu gihe bumva batameze neza.
