Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera wayoboye MINEDUC yitabye Imana

Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera wayoboye Minisiteri y’Uburezi, (MINEDUC), na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yitabye Imana aho inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa Gatanu.
Nyakwigendera Dr Karemera yahoze mu ngabo za RPA ashinzwe ubuvuzi, akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, yabaye Minisitiri wa mbere w’Ubuzima w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umwe mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ndetse mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yatanze umusanzu ukomeye mu buvuzi kuko yavuraga abarwaye n’abakomerekeye ku rugamba.
Mu 1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’Uburezi, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ndetse yanabaye Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Ubwo yari Minisitiri w’Ubuzima yafataga ibyemezo bikarishye birimo kubuza burundu umuganga kongera gukora uwo murimo ku butaka bw’u Rwanda, bitewe n’uburemere bw’amakosa yabaga yakoze aremereye.
Igihe yari Minisitiri w’Uburezi nabwo yibukirwa ku myanzuro ikomeye yafataga.
Ubwo yavugaga ko azanye ireme ry’uburezi rishyitse, akarwanya kujenjeka kw’abarimu n’abanyeshuri, yirukanye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, abanyeshuri na bo yabacaga mu bigo by’amashuri, akanabahagarika imyaka myinshi kuko hari abahagarikwaga imyaka ibiri, itatu cyangwa irenga bazira gukopera mu bizamini.
Col. (Rtd), Dr Karemera yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro zimwe mu mpamyabumenyi z’amashuri yisumbuye zari zaramaze kwemezwa no gusohoka, asaba ko zigarurwa zigacibwa.
Ubwo Itangazamakuru ryamubazaga niba nta mpungenge afite ku bwo guca izo mpambyabumenyi zirimo n’iz’abana b’abayobozi bakomeye n’abasirikare nkawe, yarasubije ati : “Ufite intare nayiziture”.
Mutabazi Jean says:
Ukwakira 11, 2024 at 11:05 pmIntore ntisaza. Twihanganishije Umuryango we. Ibikorwa bye bimiherekeze kandi Uwiteka azabimuhembere. RIP Dr Joseph Karemera.