Cindy Sanyu yagaragaje impamvu atakigaragara mu bitaramo cyane

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuhanzi Cindy Sanyu yatangaje impamvu atajya akora ibitaramo bito bito ko amaze igihe yitegura icyo agiye gukora kinini kandi ibitaramo bito bituma ireme ry’imyidagaduro rigabanyuka.

Uyu muhanzikazi usanzwe akoresha izina rya ‘The King Herself’ avuga ko abakunzi be bakwiye ibyiza birenze, bityo yahisemo kwitonda no guhugira mu kubibategurira kurusha uko yakora ibitaramo byinshi bitari byiza.

Yagize ati: “Maze igihe narahagaritse gukora ibitaramo kubera ko abakunzi banjye bakwiye ibyiza kurushaho kandi ibitaramo bya hato na hato bituma utabona umwanya wo gutegura ibyiza byo ku rwego rwo hejuru, ubwinshi bw’ibitaramo bwica ireme ry’imyidagaduro.”

Yongeraho ati: “Igitaramo nyamukuru kiba gifite urubyiniro runini, ababyinnyi biteguye neza, byose bikaba ari byiza cyane, ni yo mpamvu uyu munsi nta kindi nakora gito kuko ndimo gutegura ikinini.”

Biteganyijwe ko Cindy Sanyu, ku wa 29 Kanama 2025, azakora igitaramo cy’amateka yise ‘The Royal Experience’ kizabera kuri Millennium Park, aho yiteguye gufasha abakunzi be kwishimira igihe amaze mu muziki.

Cindy Sanyu yamenyekanye cyane mu itsinda ryitwa Blue3 ryaje guhagarara ariko we agakomeza gukora umuziki ku giti cye amenyekana mu ndirimbo zirimo Sunset, Nayise naye, Kalira, Boom Party n’izindi.

Cindy Sanyu avuga ko yanze kuririmba mu bitaramo kugira ngo ategurire abakunzi igitaramo kinini
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kanama 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE