Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bakoze ubukwe

Umuramyi Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bakoze ubukwe bashyigikirwa n’inshuti n’abavandimwe.
Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukwakira 2025, bibimburirwa n’imisango yo gusaba no gukwa byabereye i Nyarutarama.
Ni ubukwe bubaye nyuma y’uko bwari buteganyijwe tariki 22 Ukwakira 2025, bukaza kwigizwa imbere kubera igitaramo Chryso Ndasingwa na Sharoni Gatete bagombaga gukorera mu Bubiligi tariki 8 Ugushyingo 2025 kikaza kwimurwa kigashyirwa ku wa 23 Ugushyingo 2025.
Sharoni Gatete na Chryso Ndasingwa baherukaga gusezerana imbere y’amategeko tariki 4 Nzeri 2025 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya.
Umuhanzi Charles Mwafurika ni we waririmbye Sharoni Gatete ubwo yasohokaga mu nzu ajya kuramutsa ababyeyi nyuma y’imisango mu gihe itsinda rya Indashyikirwa iganze gakondo bataramiye bakanasusurutsa abitabiriye ubwo bukwe.
Aba bombi baherekejwe n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bajya guhamya isezerano ryabo imbere y’Imana mu itorero rya Newlife Bible Church riherereye Kicukiro aho Chryso Ndasingwa asanzwe asengera.
Ni ubukwe bwabereye i Nyarutarama ahazwi nka Crown Conference hall ari naho abatumiwe bari baza kwiyakirira.
Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharo, bemeranya kurushinga nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana.